Ku Rusumo Hafatiwe Ikamyo Yibwe Muri Afurika Y’Epfo

Ishami rya Polisi mpuzamahanga ikorera mu Rwanda ryaraye rihaye umuturage wo muri Afurika y’Epfo ikamyo ye yafatiwe ku mupaka wa Rusumo nyuma y’uko ririya shami muri Afurika y’Epfo ritangaje ko yibwe.

Iyi kamyo yo mu bwoko bwa Scania ifite nomero iyiranga ya CA-183-802. Uwayirangishije atabaza avuga ko ari iye ni uwitwa Andre Hannekom.

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko iriya kamyo yibwe mu mwaka wa 2020, ikaba yarafatiwe mu Karere ka Kirehe, ku mupaka u Rwanda rugabaniramo na Tanzania.

Yafashwe iturutse Tanzania yinjira mu Rwanda.

- Kwmamaza -

Mu butumwa RIB yacishije kuri Twitter ntihavugwamo niba abari bayirimo barafashwe cyangwa niba uko yibwe isa ari ko bayisanze cyangwa yaratewe irindi rangi.

Ishami rya Polisi mpuzamahanga rikorera i Pretoria muri Afurika y’Epfo niryo ryagejejweho kiriya kirego naryo risaba ibindi bihugu kuzakurikirana iriya kamyo nyuma iza gufatirwa mu Rwanda.

Umuhango wo kuyiha nyirayo wari urimo umukozi wa RIB witwa Jean Bosco Zingiro, akaba ari we ushinzwe itumanaho mu ishami rya Interpol i Kigali ndetse n’umupolisi wa Afurika y’Epfo witwa Matome Peter Mmamorobela ukaba akaba azayishyikiriza nyirayo.

Basinye bahererekanya iriya kamyo
Umukozi wa RIB Jean Bosco Zingiro n’umupolisi w’Afurika y’Epfo Matome Peter Mmamorobela.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version