Afurika Irasabwa Gushyira Mu Bikorwa Amasezerano Yo Gufungurirana Ikirere

Perezida Paul Kagame yasabye abitabiriye Inama mpuzamahanga yiga uko ibyo gutwara abantu n’ibintu mu ndege byakoroshywa, ko bagomba kureba uko ibihugu by’Afurika byashyira mu bikorwa amasezerano yo gufungurirana ikirere yiswe Single African Air transport Market.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko gufungurirana ikirere ari ingenzi mu koroshya ubuhahirane kugira ngo ibyo igihugu kimwe gifite, gishobore kubigurisha ku kindi kandi mu buryo bwihuse.

Ubusanzwe ubwikorezi by’ibicuruzwa bukorwa mu buryo butatu.

Hari ubwikorezi buca mu mazi( burahendutse ariko ariko buratinda), ubwikorezi bukoresha imhihanda yo ku butaka( nabwo burakererwa kubera intera cyangwa imihanda mibi) n’ubwikorezi bukoresha ikirere.

- Advertisement -

Ubu ni ubwikorezi buvugwaho guhenda ariko bwihutisha ibicuruzwa.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko iyo ubwikorezi bwo mu kirere bworohejwe, indege zigakora neza kandi ibihugu bigafungurirana imipaka, byihutisha ubucuruzi kandi na ba mukerarugendo ntibakererwe.

Icyakora ngo COVID-19 niyo yaje gutuma ibintu bidogera ubwo indege zose zahagarikwaga.

Ngo mbere y’uko iki cyorezo gihagarika ingendo, ubwikorezi  bw’abantu n’ibintu mu kirere bwakoraga neza.

Umukuru w’u Rwanda ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iriya nama

Perezida Kagame ariko ashima ubufatanye bw’u Rwanda na Qatar mu kuzamura urwego rw’u Rwanda  mu bwikorezi bukoresha ikirere.

Avuga ko imikoranire ya RwandAir na  Qatar Airways ari ikintu cyatumye urwego rw’u Rwanda rwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere rutera imbere kandi bikaba bigikomeje.

Ubu mu Karere ka Bugesera hari kubakwa ikibuga cy’indege kizaba ari icya mbere mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Ikibuga cy’indege cya Kigali nacyo cyaravuguruwe kugira ngo kirushaho kugendana n’iterambere ibindi bihugu byagezeho.

Inama yiga ku iterambere ry’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu bukoresha ikirere iri kubera mu Rwanda ni iya Gatandatu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version