Mu myaka 100 Maze Ku Isi Icyo Ntabonye Ntikibaho, Igisigaye Ni Ugupfa- Mpyisi

Umukambwe Pasiteri Ezra Mpyisi  yaraye akorewe ibirori by’uko aherutse kuzuza imyaka ijana. Ni ibirori byabereye muri imwe muri Hoteli z’i Kigali ariko mu ibanga hirindwa ko hashoboraga kuza abantu benshi bikabyara umubyigano n’akaduruvayo kubera ko akundwa cyane n’Abanyarwanda.

Imyaka ijana yayujuje mu myaka yashize ariko kubera ko yari amaze igihe runaka arwaye, kumwifuriza isabukuru ntibyashobotse icyo gihe.

Mu ijambo yabwiye abantu bagera ku 100 bari aho, Pasiteri Mpyisi yavuze ko abamukoreye biriya birori bamutunguye ariko nanone bamushimishije kubera ko atari abyiteze.

Avuga ko abana bari bamubwiye ko bamufitiye surprise ariko ko atitegaga ko biri bube bimeze neza kuri ruriya rugero.

- Advertisement -

Ati: “ Birantunguye rwose ariko byananshimishije. Umwana umwe yambwiye ko bari bungirire birthday none mu masaha ya nimunsi[nimugoroba]. Naje niteze birthday isanzwe, ko muzana ikeke(cake) tukayikeka tukarya tugataha.”

Yashimye abateguye iriya gahunda, avuga ko byakozwe n’umuhanga mu gutegura ibirori kandi w’umuhimbyi.

Mpyisi avuga ko mu myaka ijana amaze ku isi, nta cyo atabonye.

Ati: “ Nabonye ibyiza, nabonye ibibi nabonye ibyaha bikorwa nabonye ubugome nabonye ubwicanyi nabonye ubukwe nabonye ibirori igisigaye ni ugupfa kuko ibindi byose narabibonye.”

Avuga ko yabaye agasore, aba umusore, aba umugabo, aba igikwerere, aba umusaza nabyo arabirenga, icyo ari cyo ubungubu ntakizi.

Pasiteri Mpyisi avuga ko hari ubwo avuga ko ibyiza ari uko yakwipfira ariko ngo hari ubwo asoma muri Bibiliya agasangamo andi masomo.

Avuga ko  n’ubwo Yezu yazuye abantu, ariko abo bazutse nabo igihe cyageze barapfa.

Mpyisi avuga ko azishimira kubana n’abe ndetse n’abamukunda muri Paradizo kuko ngo nta kiruta kuba yo.

Umuhungu wa kabiri wa Pasiteri Ezra Mpyisi witwa Gérald Mpyisi yabwiye abari aho ubu afite imyaka 70 y’amavuko.

Gerald Mpyisi umuhungu wa kabiri wa Ezra Mpyisi

Yashimye ko Se ari umugabo ukundwa na bose kandi ngo abo mu rugo rwe bo bamukunda kurushaho kuko ari Se wababyaye akabageze ku rwego bagezeho.

Pasiteri Mpyisi na bamwe mu buzukuru n’abana be
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version