Brazil: Abatwara Amakamyo Bafunze Imihanda Bamagana Intsinzi Ya Lula Da Silva

Abashoferi b’amakamyo bo muri Brazil bashyigikiye Bwana Bolsonaro uherutse gutsindwa amatora, bafunze imihanda bakoresheje amakamyo manini. Babikoze mu rwego rwo kwerekana ko batishimiye ko Lula da Silva ari we watsinze ariya matora.

Jair Bolsonaro wahoze ari Perezida wa Brazil ariko akaza gutsindwa amatora aheruka, yabwiye abo bashoferi ko uburyo bahisemo bwo kwigaragambya budakwiye, kuko ngo budakurikije amategeko.

Itangazamakuru ryo muri kiriya gihugu rivuga ko uyu muyobozi yasabye abigaragambya kureba icyo amategeko yemera ko cyakoreshwa mu kwigaragambya akaba ari cyo bakora, aho kugira ngo bafungire inzira abantu bose bashobora kuba barimo n’abayoboke be.

Ibyavuye mu matora ya Perezida wa Brazil aheruka, byerekana ko Luiz Inácio Lula da Silva ari we watsinze amatora ku majwi 50.9%.

- Advertisement -

Polisi ya Brazil ivuga ko hari abantu 700 batawe muri yombi bakurikiranyweho gufunga imihanda no kubuza urujya n’uruza gukomeza

Bolsonaro yagize ati: “ Ndabizi mutishimiye ibyavuye mu matora ariko mwihangane mukomere nanjye sinishimye.”

Yunze ko gufunga imihanda atari amahitamo meza kuko bibangamira buri wese harimo n’abataragize uruhare m’ugutsindwa kwe.

Hari bamwe mu bayoboke ba  Bolsonaro bari basabye ko ingabo za Brazil zakwifashishwa kugira ngo uyu mugabo atava k’ubutegetsi.

Lula da Silva watsinze amatora aheruka, yigeze kuyobora Brazil guhera mu mwaka wa 2003 kugeza mu mwaka wa  2010.

Muri iki gihe afite imyaka 77 y’amavuko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version