Inama Nkuru Y’Umutekano W’u Rwanda Yateranye

Umukuru w’u Rwanda akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda Paul Kagame yaraye aganiriye n’ubuyobozi bukuru mu nzego zishinzwe umutekano.

Izo nzego ni ingabo z’u Rwanda, Polisi, Urwego rw’umutekano n’iperereza ndetse n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Ibivugirwa mu nama nk’iyi biba ari amabanga y’igihugu.

Icyakora ni yo nama ya mbere yo kuri uru rwego ikozwe nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zihinduwe ubuyobozi zigahabwa Umugaba mukuru witwa Lt.Gen Mubarakh Muganga.

- Kwmamaza -

Niyo nama ya mbere kandi Juvénal Marizamunda yitabiriye nka Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda.

Abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano bahuye na Perezida Kagame

Iyi nama y’umutekano iteranye mu gihe hari amakuru amaze iminsi atangazwa n’inzego zirimo n’iz’umutekano ko abarwanyi ba FDLR bari kototera u Rwanda.

Lt Col William Ryarasa uyobora ingabo mu bice bya Rubavu aherutse kubwira abaturage b’aho ko bagomba kuba maso kuko amakuru ahari avuga ko abarwanyi ba  FDLR bari hafi y’u Rwanda.

Yunzemo ko bari bafite n’umugambi wo gutera grenade mu Rwanda.

Lt Col Ryarasa yagize ati: “Bari bafite na gahunda yo gutera gerenade muri uyu mujyi, ndetse batubwira ko zamaze kwinjira mu gihugu. Birashoboka kuko hari inzira nyinshi zakwinjiramo, icya mbere ni fraude, icyo gihe rero ni ukuba maso.”

Icyo gihe abaturage bijeje RDF ko bari maso, ko biteguye gufasha inzego z’umutekano kuwubungabunga.

Hari umunyamakuru ukorera muri DRC uherutse kuvuga ko imikoranire iri hagati ya FDLR n’ingabo za DRC ikomeye kandi iri ku rwego rwo hejuru k’uburyo ibiri gukorwa bishobora gutuma RDF itangiza intambara mu rwego rwo gukumira ko iki kibazo cyagera mu Rwanda.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Madamu Yolanda Makolo nawe aherutse kuvuga ko ubuyobozi bwarwo butazemera ko hagira uruvogera kandi ko buzarinda abaturage barwo mu buryo bwose bwemewe n’amategeko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version