Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Afurika y’Epfo: Buri Mwaka Abantu 20,000 Bicwa n’Abagizi Ba Nabi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Afurika y’Epfo: Buri Mwaka Abantu 20,000 Bicwa n’Abagizi Ba Nabi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 July 2022 3:30 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imibare itangwa n’ikigo cy’Afurika y’Epfo gishinzwe ibarurishamibare ivuga ko buri mwaka abantu 20,000 bicwa n’abagizi ba nabi. Ni umubare uteke inkenke mu gihugu gituwe n’abaturage Miliyoni 60.

Hagati aho kandi Polisi y’iki gihugu iri guhiga bukware abantu ikekaho ubwicanyi bwaraye bubereye mu Ntara ebyiri.

Polisi ivuga ko amakuru y’ibanze y’iperereza avuga ko abantu bataramenyekana basanze bagenzi babo mu  muhanda bari gukina agapira barabarasa barabica barangije barigendera.

Bane bahise bahasiga ubuzima abandi barakomereka cyane.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ibi byabereye mu Ntara ya Gauteng.

Ibi byakurikiwe n’ubundi bwicanyi bwabereye ahitwa Thembelihle mu Majyepfo y’Umurwa mukuru  Johannesburg aho umugore w’imyaka 36 y’amavuko yishwe n’abagizi ba nabi bamaze kumucuza ibye byose.

Muri Ntara ya Cape Province naho habereye ubundi bwicanyi aho Polisi iri gushakisha abagizi ba nabi bishe abantu batatu babatsinze ahitwa  Khayelitsha.

Ku wa Gatanu nabwo hari abantu bantu bishe abandi batandatu.

Byabereye mu gace kitwa Alexandra ariko bamwe barafashwe.

- Advertisement -

Ntibiramenyekana niba abo bafashwe bari mu barashe abantu no mu tundi duce.

Ku Cyumweru taliki 10, Nyakanga, 2022, muri Afurika y’Epfo abantu basanze bagenzi babo bari mu kabari babanyanyagizamo amasasu.

Abantu 19 nibo batangajwe ko bahise  bahasize ubuzima nk’uko imibare itangazwa na Polisi y’aho ibivuga.

Mu Mujyi wa Soweto habaruwe abantu 15 bahiciwe. Abaturage barimo banywa agasembuye abandi bari kubyina bagiye kumva bumva amasasu aravuze.

Ijwi ry’Amerika rivuga ko abantu baje muri tagisi bageze ku kabari bayivamo batangira kurasa mu bantu bari bakarimo kandi babarasa batarobanura.

Mu gihe abantu bari bakibaza uko bigenze aho i Soweto, mu wundi mujyi wa  Pietermaritzburg n’aho abantu barasiye mu kabyiniro.

Nabo barashwe n’abantu batari bamenyekana.

Polisi ivuga ko itaramenya niba buriya bwicanyi bwakozwe n’abantu bahuje umugambi ariko haribanzwa impamvu byabaye mu bihe byegeranye.

I Soweto igikuba cyahise gicika, abaturage bahamagaza Polisi ihagera ishyano ryarangije kugwa.

Umwe mu bapolisi wahageze mu bambere witwa Nonhlanhla Kubheka yabwiye AFP ko bakihagera basanze abantu 12 barangije gupfa.

Avuga ko kugeza ubu nta muntu urafatwa mu bakekwaho buriya bwicanyi.

Afurika y’Epfo ni cyo gihugu bivugwa ko kirangwamo ubusumbane kurusha ahandi ku isi.

80% by’umutungo wose w’igihugu wihariwe n’abantu bangana na 10%.

Ni ibyemezwa na raporo ya Banki y’Isi yasohotse mu ntangiriro z’umwaka wa 2022.

Hari igika kiri muri iyi raporo kigira kiti: “Afurika y’Epfo nicyo gihugu cya mbere ku isi kirimo ubusumbane mu mibereho y’abaturage kurusha ahandi hose ku isi.”

Iki gihugu cyabaye icya mbere mu busumbane mu bihugu 164 byakorewemo ubushakashatsi bwa Banki y’Isi.

Ibara ry’uruhu: Intandaro ya mbere y’ubusumbane…

N’ubwo hashize hafi imyaka irenga 30 politiki y’ivangura ruhu bise Apartheid bivugwa ko yahagaritswe, ibara ry’uruhu riracyari ikibazo mu mibereho y’abatuye  Afurika y’Epfo.

Impamvu ituma ibara ry’uruhu riba ikibazo muri Afurika y’Epfo ni uko hari abaturage ba kiriya gihugu bahezwa mu mashuri no ku isoko ry’umurimo ‘bitewe gusa n’ibara ry’uruhu rwabo.’

Ibara ry’uruhu ryirabura rituma Abirabura bo muri kiriya gihugu batakaza amahirwe angana na 41% yo kubona akazi.

Nanone rituma babura amahirwe angana na 30% yo kugera mu mashuri ngo bige baminuze bazihangire akazi cyangwa bagahabwe.

Kubera ko mu gihe cya Apartheid Abirabura bari barahawe ahantu batura bonyine n’Abazungu bikaba uko, byatumye batabona amahirwe yo kwiga no gukora mu bigo bikomeye byashinzwe n’Abazungu.

N’ubwo bigaragara ko hari icyakozwe ngo hagire igihinduka, ariko ingaruka za ririya vangura ryamaze igihe kirekire ziracyagaragara.

Ikindi kigaragara ni uko abagore ari bacye cyane mu nzego zikomeye zifatirwamo ibyemezo haba muri Politiki no mu bukungu.

Ubusumbane buri muri Afurika y’Epfo burakabije ariko hari n’ubundi bugaragara mu bihugu bituranye nayo nka  Botswana, Eswatini, Lesotho na  Namibia.

Umushahara w’umugore wo muri Afurika y’Epfo n’uwo muri Namibia uri hasi ku kigero cya 38% ugereranyije n’abagabo banganya urwego rw’amashuri.

Haba muri Afurika y’Epfo nyiri izina haba no mu bihugu bituranye nayo nka Namibia indi mpamvu itera ubusumbane ni uburyo amasambu asaranganyijwe.

Muri Namibia abaturage b’iki gihugu bafite inkomoko i Burayi bikubiye 70% bya hegitari miliyoni 39.7 z’ubutaka bwose buhingwa muri kiriya gihugu gisanzwe gifite n’ubutayu bunini bwa Karahari.

Abahanga bakoze buriya bushakashatsi bakoresheje uburyo bita GINI coefficient, bukaba ari uburyo abahanga mu ibarurishamibare n’imibereho y’abaturage bakoresha bapima ubusumbane mu baturage.

Kuba Afurika y’Epfo muri iki gihe iyoborwa n’Abirabura bari bitezweho kuzakura bagenzi babo mu bukene n’ubujiji bari barashyizwemo n’Abazungu mu gihe cya Apartheid ariko bakaba bakiri muri ibi bibazo, biterwa ahanini n’imicungire mibi y’iki gihugu.

Afurika y’Epfo kandi iri mu bihugu bibamo urugomo kurusha ibindi muri Afurika ndetse n’ahandi ku isi.

TAGGED:AfurikafeaturedPolisiUrugomo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inkongi Yibasiye U Burayi
Next Article Mu Rwanda Hari Ibitaro Bikuru Bitagira Abaganga B’Inzobere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?