Afurika Y’Epfo Irashaka Kumvana Imitsi N’Amerika

Abaturage b’Afurika y’Epfo bari kwibaza icyo Guverinoma y’igihugu cyabo izungukira mu kumvana imitsi na Leta zunze ubumwe z’Amerika nyuma y’uko Ambasaderi w’iki gihugu i Pretoria witwa Reubern Brigety atangaje ko Afurika y’Epfo yagurishije intwaro u Burusiya.

Bavuga ko bibaye ari byo, igihugu cyabo cyaba kiri kwiyahura mu rwego rw’ubukungu kuko Amerika ishobora gutuma gitindihara kandi u Burusiya n’u Bushinwa bikaba bitapfa kugikura mu manga y’ubukene cyaba cyagezemo.

Ubwo Ambasaderi Brigety yabwiraga itangazamakuru iby’uko Amerika ifite ibimenyetso simusiga by’uko hari intwaro Afurika y’Epfo yagurishije u Burusiya, byazamuye uburakari mu Biro bya Perezida Ramaphosa.

Ambasaderi Brigety

Icyakora ntiyigeze avuga ko ibyo Washington ivuga ari ukubeshya, ahubwo yavuze ko hazabaho iperereza ryigenga rizakorwa n’umucamanza wagiye mu kirihuko cy’izabukuru, akazaha Guverinoma raporo mu gihe kitaratangazwa.

- Advertisement -

Amerika ivuga ko Afurika y’Epfo yacishije intwaro ku kigo cya gisirikare kiri i Cape Town zikomeza zigana mu Burusiya.

Abakurikirana politiki y’Afurika y’Epfo bibaza ukuntu igihugu cyabo cyagurisha intwaro ku Burusiya hanyuma Perezida Cyril Ramaphosa akavuga ko ayo makuru atigeze agera mu Biro bye.

Umusesenguzi mu bw’ubukungu witwa Daniel Silke yabwiye AFP ko ibyo bitumvikana.

Silke avuga ko bigaragaza imikorere ikocamye muri Guverinoma y’igihugu cy’Afurika y’Epfo.

Ubutasi bw’Amerika buvuga ko mu Ukuboza, 2022 hari indege itwara imizigo yaguye i Cape Town ihapakirira intwaro izikomezanya mu Burusiya.

Iyo ndege bayise ‘The Lady R’.

Minisitiri mu Biro by’Umukuru wa Afurika y’Epfo witwa Khumbudzo Ntshavheni yareruye avuga ko igihugu cye kidashobora gukomeza guterwa ubwoba n’Amerika.

Ati: “ Igitutu cy’Amerika ntigishobora gutuma dukora ibintu uko ibishaka. Igihe twihaye nicyo kizagena uko ibintu tuzabikora”.

Kuva intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangira, Afurika y’Epfo yatangaje ko nta ruhande ibogamiyeho.

Ibiri kuvugwa muri iki gihe biramutse bigaragaraye ko ari ukuri, imvugo ya Pretoria yafatwa nk’aho bwari uburyarya kandi yarakaza cyane Abanyamerika n’Abanyaburayi kandi ari bo bafatanyabikorwa b’Afurika y’Epfo b’imena.

Uruhare u Burusiya bufite mu bukungu bw’Afurika y’Epfo ni ruto ugereranyije n’uko bimeze mu bihugu byavuzwe haruguru.

Ku rundi ruhande, Moscow na Pretoria bisangwanywe umubano muremure mu bya Politiki wavutse mu gihe cya Apartheid ubwo u Burusiya bwafashaga ANC guhangana n’iyi Politiki ya gashakabuhake yari yarazonze Afurika y’Epfo y’Abirabura.

Ubukungu bwa Afurika y’Epfo bwitezweho kuzazahazwa n’iri hangana ryayo n’Amerika kuko n’ikimenyimenyi guhera ku wa Kane talili 05, Gicurasi, 2023, ifaranga ry’iki gihugu ‘Rand’ ryahise ritakaza agaciro mu buryo bugaragara.

Hari n’abavuga ko Amerika ishobora kuba iri gutegura ibihano bikomeye izahanisha Afurika y’Epfo harimo no kuyikura mu bihugu by’Afurika icuruzanya nayo bihuriye mu kitwa African Growth and Opportunity Act (AGOA).

Byazayihombya arenga Miliyari $21 yungukiraga mu ishyirwa mu bikorwa by’ariya masezerano.

Perezida Cyril Ramaphosa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version