Rusizi: Imibiri 1199 Niyo Yabonetse Mu Isambu Ya Paruwasi ya Mibirizi

Mu Murenge wa Gashonga w’Akarere ka Rusizi hamaze gutabururwa imibiri 1199 y’Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Mibirizi mu mwaka wa 1994 ubwo Jenoside yakorerwaga muri kariya gace.

Gushakisha iriya mibiri byatangiye taliki 23, Werurwe, 2023, bikaba bigikomeje.

Inzego zibishinzwe zirimo na IBUKA mu Karere ka Rusizi zanzuye ko imibiri yamaze kuboneka kugeza ubu, igomba gushyungurwa bitarenze taliki 27, Gicurasi, 2023, ikazashyingurwa mu rwibutso rwa Mibirizi.

Perezida wa IBUKA muri Rusizi witwa Utamuriza Vestine yabwiye itangazamakuru ko iriya mibiri nirangiza gushyingurwa, hazakomeza ibikorwa byo gushakisha indi kuko hashobora kuba hari itaraboneka.

- Advertisement -

Ati: “Icyemezo cyo gushyingura cyafashwe ku munsi w’ejo (ku wa Kane) mu Nama twakoze n’ihuriro rya Mibirizi, IBUKA, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Akarere, dusanga gushyingura byaba ku wa 27, Gicurasi, 2023”.

Icyo gihe hazaba ari ku wa Gatandatu.

Imirimo yo gushakisha iriya mibiri iri gukorerwa mu Mudugudu wa Mibirizi, Akagari ka Karemereye, Umurenge wa Gashonga muri Rusizi.

Urwibutso rwa Mibirizi rusanzwe rushyinguyemo imibiri 13,082 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, yavanywe mu bice bitandukanye by’aka Karere kahoze mu kitwaga Perefegitura ya Cyangugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version