Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Afurika Y’Epfo: Minisitiri W’Ingabo N’Umugaba Wazo Basabwe Kwegura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Afurika Y’Epfo: Minisitiri W’Ingabo N’Umugaba Wazo Basabwe Kwegura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 February 2025 7:33 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umugaba w'ingabo za Afurika y'Epfo Gen Rudzani Maphwanya( Ifoto@Gallo Images / Volksblad / Mlungusi Louw)
SHARE

Angie Matsie Motshekga usanzwe ari Minisitiri w’ingabo za Afurika y’Epfo ari ku gitutu cyo kwegura nyuma y’uko Abadepite bamushinje uburangare bwatumye igihugu cye gipfusha abasirikare 14 baherutse kwicirwa i Goma.

Hari mu mirwano yabaye mu Cyumweru gishize hagati y’ingabo za SADC ziganjemo izo muri Afurika y’Epfo zasakiranye n’abarwanyi ba M23.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 04, Gashyantare, 2025 mu Nteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo habereye ibiganiro mpaka byakozwe n’Abadepite bari batumije Minisitiri w’ingabo n’Umugaba mukuru wazo ngo babahe ibisobanuro ku biherutse kuba ku ngabo z’iki gihugu.

Izo ngabo zagiye kurwana mu Burasirazuba bwa RDC mu butumwa bwa SADC, icyakora byaje kumenyekana ko byari mu nyungu za Perezida Cyril Ramaphosa n’abagize umuryango we bashaka kwagura ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Ubwo yahabwaga ijambo ngo agire icyo abivugaho, Minisitiri w’Ingabo Motshekga yasobanuye ko ingabo zarashweho ‘zitari’ mu mirwano.

Nyuma yo gusobanura, Abadepite bagaragaje ko ibyo bisobanuro bidafatika kuko basanze bitandukanye n’ibiri mu nyandiko SADC yoherereje ingabo.

Ubwo yabazwaga umubare w’abakomeretse n’aho abandi basirikare bari, ni ukuvuga abasirikare bose ba Afurika y’Epfo barimo n’abo M23 yafashe, Minisitiri yabiburiye ibisubizo nyabyo.

Umwe mu badepite yatangaje ko bibabaje kuba Minisitiri Motshekga yaRAbeshye abaturage ku butumwa ingabo z’igihugu zagiyemo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ati: “Kuki wowe Minisitiri [w’Ingabo] na Perezida mwatubeshye ku miterere y’ubutumwa bw’ingabo zacu muri DRC? Ntabwo zishinzwe kubungabunga amahoro, ziri mu mirwano ni uko bisobanurwa na SADC. Kubw’iyo mpamvu mwari mubizi ko zigomba kuraswaho ndetse mwari mubizi ko muri kohereza abasore bacu kujya gupfira ku rugamba muri DRC.”

Depite Niehaus yasabye Minisitiri Motshekga n’abandi bayobozi b’ingabo bose kwegura.

Ati “…Mugomba kwegura uyu munsi. Hanyuma se abandi ba Jenerali  bari gukina Golf kuri Copoli mu gihe abasirikare bacu bari gupfa bo bazegura ryari?”

Angie Motshekga: Ifoto@ The Citizen.

Mu biganiro byakurikiyeho, abandi badepite basabye ko ingabo z’igihugu cyabo zitaha, zikava muri DRC  kuko impamvu yazijyanyeyo itumvikana.

Minisiteri y’ingabo  yavuze ko nyuma yo gupfusha abasirikare 14, hari gukorwa ibishoboka ngo izisigaye zibe zirinzwe.

TAGGED:AbadepiteAfurikaEpfofeaturedGomaIngaboKweguraM2Minisitiri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Avuga Ko Abanyarwanda Ari Bo Ba Mbere Bagomba Kwirindira Umutekano 
Next Article Icyamamare Wema Sepetu Yakiriye Mu Mutima We Ko Atazigera Abyara
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?