Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Afurika Y’Epfo Ni Iya Mbere Muri Afurika Kuri Internet Yihuta Ikaba Iya 46 Ku ISI
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Afurika Y’Epfo Ni Iya Mbere Muri Afurika Kuri Internet Yihuta Ikaba Iya 46 Ku ISI

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 October 2022 8:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
MTN Rwanda igerageza uko ishoboye ngo ihe abakiliya serivisi bashaka. Icyakora iracyakeneye iminara ihagije
SHARE

Afurika iri inyuma mu bintu byinshi birebana n’iterambere ariko iyo bigeze k’umuvuduko wa murandasi ho usanga bikomeye cyane. Nk’ubu igihugu cya mbere gifite iyihuta kuri uyu mugabane ni Afurika y’Epfo ariko ikaba iya 46 ku isi.

Kuba Afurika ifite murandasi nke bigira ingaruka mu izamuka ry’ubukungu bwayo kubera ko muri iki gihe murandasi isigaye iri mu buzima bw’ibiri ku isi ‘hafi ya byose.’

Ahenshi muri Afurika bakoresha murandasi y’igisekuru cya gatatu mu gihe ahandi bageze ku gisekuru cya gatanu.

Hari n’aho kuri uyu mugabane uzasanga bakoresha murandasi y’igisekuru cya kabiri.

Ikigo kitwa  Speedtest Global cyatangaje ko bigaragara ko umuvuduko wa murandasi muri Afurika uri hasi cyane k’uburyo imibare yerekana ko n’ibihugu bigeragaza kugira nyinshi usanga biri nyuma cyane ku rwego rw’isi.

Ibindi bihugu biza bikurikiye Afurika y’Epfo ariTogo, Ibirwa bya Maurice, Maroc na  Botswana.

Urutonde rwatangajwe na kiriya kigo rwerekana ko ibihugu bifite murandasi yihuta kurusha ibindi ari ibyo muri Aziya ni ukuvuga Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Koreya y’Epfo, Qatar, Bulgarie na  Norvège.

U Bufaransa buza ku mwanya wa 27 ku rwego rw’isi.

Abanditse iriya raporo bavuga ko hari za Leta z’ibihugu by’Afurika zihitamo kudaha abaturage murandasi bakeneye zirinda ko bayikoresha kugira ngo baziteshe umutwe.

Hari n’ibihugu bidafite ibikoresho by’ibanze murandasi iremereye ikenera kugira ngo yihute.

Kuba Afurik itaragira murandasi y’igisekuru cya gatanu cyangwa se byibura icya kane nabyo bituma abayituye badakoresha murandasi ifatika.

Hari umwe mu bayobozi ba MTN Rwanda wigeze kubwira ubwanditsi bwa Taarifa ko imwe mu mpamvu murandasi itanga ari nke ari uko n’abenshi mu Banyarwanda bafite mudasobwa na telefoni zigendanwa zitakorewe kwakira murandasi iremereye.

Iyo ni iy’igisekuru cya kane byaba akarusho hakazaza iy’igisekuru cya gatanu.

Mu bihugu 182 byakorewe ho buriya bushakatsi u Rwanda ruza ku mwanya wa 153.

TAGGED:AfurikaBurayiMurandasi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hafashwe Cocaine Ifite Agaciro ka Miliyoni $100
Next Article Mumbwire Icyagerwaho Nta Mahoro Arambye?- Jeannette Kagame Abaza Bagenzi Be
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Tshisekedi Yagiye Muri Leta Ziyunze Z’Abarabu Gusinya Amasezerano Mu Bucukuzi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?