Afurika y’Epfo Yahamagaje Inkeragutabara Zose Mu Gihugu

Minisiteri y’Ingabo ya Afurika y’Epfo yahamagaje abasirikare bose bari mu kiruhuko, mu gihe Leta ikomeje kwifashisha igisirikare mu guhangana n’abaturage bigaragambya. Ni ibikorwa bimaze kwivangamo ubugizi bwa nabi no gusahura.

Byatangiye nyuma y’ifungwa rya Jacob Zuma wayoboye Afurika y’Epfo guhera mu 2009 kugeza mu 2018. Afunzwe azira gusuzugura urukiko, nyuma yo gukurikiranwaho ibyaha bya ruswa.

Kugeza ubu hamaze gupfa abantu barenga 117 mu gihe abasaga 2000 batawe muri yombi.

Leta yemeje ko abasirikare 25.000 bagomba koherezwa guhosha iyo myigaragambyo n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu Ntara za KwaZulu-Natal na Gauteng.

- Advertisement -

Mu itangazo Minisiteri y’Ingabo yasohoye kuri uyu wa Gatatu yagize iti “Nk’uko byatanzwemo amabwiriza n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Lieutenant General Lawrence Khulekani Mbatha, abagize inkeragutabara bose basabwe kwitaba mu gitondo ejo ku wa 15 Nyakanga 2021 mu mitwe babarizwamo.”

Yavuze ko bagomba kuba biteguye kandi bafite ibikoresho byabo byose.

Minisitiri w’Ingabo Nosiviwe Mapisa-Nqakula yavuze ko Perezida Ramaphosa yashakaga ko hoherezwa abasirikare 10 000 mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabaga 75 000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version