Umugabo Yuriye Igiti Arahanuka Polisi Imutabara Yahanamye Mo

Umugabo Yuriye Igiti Arahanuka Polisi Imutabara Yahanamye Mo

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro n’ubutabazi kubari mu kaga ryatabaye umuturage witwa Imanizibyose Eric Antoine wari wahagamye mu giti akakivunikiramo mu gihe yacyuriraga.

Ni umugabo witwa Imanizibose Antoine.

Uriya mugabo yuriye ahanuka mu giti ahagamamo, abaturage batabaza Polisi.
Nyuma yo kumanurwa mu giti yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Nyakariba kugira ngo yitabweho n’abaganga.

- Advertisement -

Ni uwo mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Nyakiliba, Akagari ka Nyarushyamba, Umudugudu wa Makoro.
Imanizibose Eric Antoine afite imyaka 30 y’amavuko.

Yuriye igiti kiri ku muhanda wa Kaburimbo aza guhanuka mu giti ariko arahagama bamusanga yavunitse itako ry’iburyo ananirwa kwimanura.
Yjyanywe ku kigo nderabuzima cya Nyakiriba mugihe hari hategerejwe imbangukiragutabara ngo umujyane ku bitaro bya Gisenyi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version