Minisitiri Ngamije Yasobanuye Impamvu Hari Abakingiwe COVID-19 Bapfa

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko hari abantu bakeya bakingiwe COVID-19 ariko bayandura bakaremba ndetse bagapfa, bitewe n’indwara zikomeye bari basanganywe.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu kiganiro n’abanyamakuru, cyakurikiye inama y’abaminisitiri yemeje ko Umujyi wa Kigali n’uturere umunani bigomba kujya muri gumamu rugo, kubera ubwandu bukabije bwa COVID-19.

Dr Ngamije yavuze ko hari abantu bake bari barakingiwe iki cyorezo, ariko baza kuremba ndetse barapfa.

Ntabwo yatangaje umubare, uretse kuvuga gusa ko ari “bake”.

- Advertisement -

Ati “Benshi mu bapfuye banakingiwe wasangaga bafite indi ndwara bamaranye igihe. Akaba afite impyiko zamurenze, afite wenda ikibazo cy’umutima, kanseri se yamaze gukwira umubiri wose, COVID ikazamo, arakingiwe ariko urumva ko kanseri itasubiye inyuma. Ni nk’ibyo bibazo twagiye duhura nabyo.”

Mu kwezi gushize Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nzanzimana Sabin, yemeje ko hari hamaze gupfa abantu batatu. Mu gihe bari barakingiwe COVID-19, bishwe n’izindi ndwara bari basanganywe.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu bakingiwe bamaze kuba ibihumbi 401, mu gihe intego ari ugukingira kugeza kuri 70% by’abaturarwanda.

Abamaze kwicwa n’iki cyorezo ni 607.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version