Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yashimiye u Rwanda ku masezerano y’imyaka 10 yo kwakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix ruheruka gusinya, avuga ko ari ikimenyetso cy’ubushobozi bwarwo n’amahirwe Afurika ifite mu kwakira imikino mpuzamahanga.
Mu butumwa bwe, Ramaphosa yavuze ko mu izina rya Guverinoma n’abaturage ba Afurika y’Epfo, yifurije Perezida Paul Kagame, Guverinoma n’Abanyarwanda bose ishya n’ihirwe kuri iyi ntambwe bateye.
Yavuze ko igihugu cye, cyakiriye isiganwa riheruka rya Formula 1 ryabereye muri Afurika mu 1993 ku kibuga cya Kyalami kandi ko cyiteguye gusangiza u Rwanda ubunararibonye gifite mu gihe rwaba rubikeneye.
Yagize ati: “Muri mu mwanya mwiza wo gutuma Afurika yose ishimishwa n’iyi ntambwe no kuzamura umukino wo gusiganwa ku modoka ukagera ku rwego rushya.”
Uko u Rwanda rwateguye kwakira Formula 1
Kugera kuri aya masezerano byakurikiye imyiteguro yari imaze imyaka myinshi.
Mu nama rusange z’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa ku Modoka (FIA) zabereye i Kigali mu 2024, Perezida Kagame ni bwo yatangaje ku mugaragaro ko u Rwanda rushaka kuzakira iri rushanwa.
Icyo gihe, kuba iyi nama yari igiye kubera mu Rwanda byabanje guteza impaka ndetse Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, yaje kuvuga ko hari abantu batemeraga ko u Rwanda rwakwakira inama nk’iyo.
Icyakora, yababwiye ko bashobora kuba bavuga cyangwa batekereza ibyo batazi.
Nubwo hari ugushidikanya, inama yabereye i Kigali, ihuza abayobozi bakomeye mu mukino wo gusiganwa ku modoka, iha u Rwanda umwanya wo kwerekana ubushobozi bwo kwakira ibikorwa mpuzamahanga bikomeye.
Hagati aho kandi, ubufatanye bw’u Rwanda na FIA bwagaragaye no mu bikorwa bigamije guteza imbere uyu mukino mu rubyiruko.
Mu mwaka wa 2024, Perezida Kagame yasuye imodoka nto yo gusiganwa izwi nka Cross-car prototype, yari yarakozwe n’abanyeshuri ba Rwanda Polytechnic bakoresheje igishushanyo mbonera cyatanzwe na FIA.
Nyuma yaho, Ben Sulayem yagarutse kuri uwo mushinga nk’urugero rw’uburyo ubufatanye bw’u Rwanda na FIA bushobora kurenga kwakira isiganwa, bukagera no ku mahugurwa, ikoranabuhanga mu gukora imodoka, bigaha urubyiruko amahirwe yo kwiga no kwiteza imbere.
Mu muhango wo gutangaza ko amasezerano yo kwakira ririya siganwa yarangije gusinywa, Ben Sulayem yashimye itsinda ry’u Rwanda ryagize uruhare muri ibyo biganiro ndetse na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, wari witabiriye uwo muhango.
Ati: “Itsinda ryanyu ryarakoze cyane, kandi mufite Minisitiri mwiza mbona ko azi neza kuganira no kumvikana.”
Ben Sulayem kandi yashimangiye ko iri rushanwa ritagomba gufatwa nk’iry’u Rwanda gusa, ahubwo ko rifite igisobanuro ku mugabane wose.
Yagize ati: “Ntabwo ryitwa Rwanda F1, ryitwa Africa. Ibi bitanga ubutumwa bw’uko bireba Afurika.”
Yavuze ko FIA izakomeza gufasha u Rwanda mu bijyanye no kubahiriza ibisabwa mu isiganwa, amahugurwa no guteza imbere uyu mukino uhereye ku rwego rw’abakiri bato.
Biteganyijwe ko isiganwa rizabera mu Karere ka Bugesera, hafi ya Kigali, mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, nyuma yo kubaka ikibuga cyabugenewe.
Nubwo Ramaphosa yashimiye u Rwanda, Minisitiri wa Siporo, Ubuhanzi n’Umuco wa Afurika y’Epfo, Gayton McKenzie, yavuze ko igihugu cye na cyo kigifite icyizere cyo kuzakira iri rushanwa.
Yagize ati: “U Rwanda ntirwadutsinze.”
McKenzie yavuze ko Afurika y’Epfo ifite ubushobozi bwo kongera kwakira isiganwa rya Formula 1 mu 2028 cyangwa mu 2029, ashimangira ko Afurika ishobora kwakira isiganwa rirenga rimwe.
Mu kiganiro yatanze nyuma yo gutanga ko ariya masezerano yasinywe, Perezida Kagame yabwiye abashidikanyaga ku bushobozi bw’u Rwanda bwo kwakira iri rushanwa ko bakwiye kuba baretse, bakazirebera uko bizagenda.
Yagize ati: “Mufate akanya mutuze, mutegereze kureba ibigiye kuba.”
Ibyitezwe kuri iri rushanwa n’impaka ryakuruye
Amasezerano yo kugeza Formula 1 mu Rwanda yakiriwe neza na bamwe, ariko anakurura impaka n’ibitekerezo binenga iki gikorwa mu bandi batabibona batyo.
Formula 1 na FIA byagaragaje ko iri rushanwa rishobora gufasha kugera ku bafana barenga miliyoni 100 bo muri Afurika, rikagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo, ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi, n’ubucuruzi.
Ibi byerekana ko umushinga w’u Rwanda utagamije gusa kwakira amarushanwa y’imodoka, ahubwo ushobora no kuba urubuga rwo guteza imbere ubumenyi mu by’imodoka, amahugurwa, ubukerarugendo n’amahirwe y’akazi ku rubyiruko.

