Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Afurika y’Epfo Yitambitse Icyemezo Cyo Kugira Israel Indorerezi Muri AU
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Afurika y’Epfo Yitambitse Icyemezo Cyo Kugira Israel Indorerezi Muri AU

Last updated: 28 July 2021 11:50 am
Share
SHARE

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yatangaje ko yababajwe n’icyemezo cya Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AU) cyo kwemera Israel nk’umunyamuryango w’indorerezi, cyafashwe mu buryo budakwiriye ndetse abanyamuryango batagishijwe inama.

Ni icyemezo cyanijujutiwe na Guverinoma ya Algeria kubera ibikorwa Israel ikomeje gukorera Abanya-Palestine, birimo ibisasu iheruka gusuka mu bice bya Gaza byitwa ko ihanganye n’umutwe wa Hamas no kuba ikomeje kwigarurira ibice bimwe bya Palestine.

Amahari muri uyu muryango ugizwe n’ibihugu 55 yazamutse ubwo mu cyumweru gishize Komisiyo ya AU yemezaga ko nyuma y’imyaka 20, Israel igiye kongera kwakirwa mu muryango nk’indorerezi.

Ni umwanya n’ubundi yahoranye, iwutakaza ubwo icyitwaga Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OAU) cyasenyukaga, mu 2002 kikaza gusimburwa na Afurika yunze Ubumwe (AU).

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Afurika y’Epfo yasohoye itangazo kuri uyu wa Gatatu, ivuga ko Guverinoma y’icyo gihugu itishimiye umwanzuro wafashwe na Komisiyo ya AU ku giti cyayo, itagishije inama abanyamuryango.

Iti “Icyemezo cyo guha Israel umwanya w’indorerezi kirababaje cyane mu mwaka abaturage ba Palestine bazahajwe cyane n’ibisasu bateweho kimwe no gukomeza kwigarurira ubutaka bwabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Mu guha agaciro icyo cyemezo ngo AU yaba yirengagije impfu z’abanya-Palestine n’isenywa ry’ibikorwa remezo byinshi, ku buryo kiriya cyemezo “nta bisobanuro gifite.”

Afurika y’Epfo yavuze ko uyu muryango uhagarariye ugushaka kw’Abanyafurika no kwigobotora ubukoloni, ariko Israel yakomeje kwigabiza ubutaka bwa Palestine yirengagije inshingano mpuzamahanga ifite kimwe n’imyanzuro yagiye ifatwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Iti “Bityo ntabwo byumvikana uburyo komisiyo ya AU yahisemo gushimira Israel mu gihe uburyo yakomeje kwibasira abanya-Palestine bukabije.”

“Guverinoma ya Afurika y’Epfo izasaba umuyobozi wa Komisiyo ya AU gutanga ibisobanuro ku banyamuryango bose kuri iki cyemezo, yizeye ko kizaganirwaho n’Inama y’ubuyobozi bw’Umuryango n’Inteko rusange y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.”

Afurika y’Epfo yatangaje ko yizeye ko igihe cyose Israel itaremera ibiganiro by’amahoro hatabayemo amananiza, itazahabwa umwanya w’indorerezi muri AU.

Yashimangiye ko Afurika idakwiye kugira uruhare mu bikorwa byo gukomeza kwigarurira abanya-Palestine, bakamburwa ubwigenge bwabo n’uburenganzira bwabo mu bukungu.

Israel ikomeje gushaka amaboko muri Afurika, aho imaze kugirana umubano n’ibihugu 46 muri 55 bigize AU.

Yasubukuye umubano na Guinea mu 2016, Chad mu 2019 na Sudan mu 2020.

Mu 2016 Benjamin Netanyahu wari Minisitiri w’Intebe yagiriye uruzinduko muri Afurika, aba umuyobozi ukomeye w’icyo gihugu wari usuye Afurika nyuma y’imyaka myinshi. Icyo gihe yasuye Uganda, Kenya, u Rwanda na Ethiopia.

TAGGED:Afurika y'EpfoAUfeaturedIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abantu Bane Bafashwe Bavanye Magendu Muri RDC
Next Article Inyota Y’Ifaranga Izatuma ‘Bamwe Mu Bacuruzi Bo Mu Rwanda’ Basubira Ku Isuka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Mu mahanga

Umwami Wa Maroc Yandikiwe Ikiruhuko Kubera Uburwayi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?