Afurika Yunze Ubumwe Ihangayikishijwe N’Akaduruvayo Kari Muri Kenya

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat yavuze ko imyigaragambyo imaze iminsi muri Kenya ari ikintu gihangayikishije Afurika muri rusange.

Ubuyobozi bw’Afurika yunze ubumwe bwasabye impande zose zirebwa na kiriya kibazo kureba uko cyacocwa kikava mu nzira, abantu bagatekana.

Imyigaragambyo iri kubera muri Kenya imaze ibyumweru bibiri. Abaturage bigaragambya rimwe mu Cyumweru ariko uko babikoze ni ko igihugu gihomba miliyoni nyinshi z’amashilingi ya Kenya.

Itegurwa kandi igashyirwa mu bikorwa n’abayoboke ba Raila Odinga, uyu akaba aherutse gutsindwa amatora y’Umukuru w’igihugu yari ahanganyemo na William Ruto.

- Advertisement -

Mu Byumweru bibiri bishize, imaze kugwamo abantu ‘benshi’ n’ibikorwa remezo byinshi birangirika.

Ishyaka rya Raila Odinga n’abo bafatanyije baryise Azimio La Umoja bakaba ari bo bigaragambya.

Moussa Faki asaba impande zose zirebwa na kiriya kibazo kwicarana bakagira ibyo bumvikanaho.

Avuga ko nyuma y’ibiganiro, ari ho abantu bashobora kugira ibyo bemeranyagho kugira ngo igihugu kigarukemo amahoro.

Abo ku ruhande rwa Odinga bo bavuga ko bigaragambya bamagana ko ubuzima buhenze ndetse no Ruto mu gihe gito amaze ku butegetsi,  yabuhinduye akarima ke.

N’ubwo ubunyamabanga bw’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe busaba ko Ruto yaganira na Odinga, ku rundi ruhande, buvuga ko bushyigikiye Leta iri ho.

Moussa Faki avuga ko ashyigikiye ibyavuye mu matora aheruka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version