Perezida wa Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe Mahmoud Ali Youssouf yatangaje ko akimara kumenya ko Samia Suluhu Hassan yatsinze amatora, yahise amushimira kuri iyo ntsinzi, ariko amwibutsa ko Afurika ishyigikiye politiki ishingiye kuri demukarasi.
Kuba amushimira kuri iyi ntsinzi ariko, ntibyabujije Ibiro bye kwamagana urupfu rw’abaturage baguye mu myigaragambyo yakurikiye itangazwa ry’ibyavuye muri ariya matora.
Amatora ya Perezida wa Tanzania n’ay’Abadepite yabaye kuwa Gatatu tariki 29, Ukwakira, 2025.
Yitabiriwe n’abantu bagera kuri miliyoni 30, ariko abashyigikiye amashyaka atari ku butegetsi barayamagana kuko bavugaga ko kuba abantu babo barayahejwemo bivuze ko ntawakwizera ko yaciye mu mucyo.
Abiganjimo urubyiruko nibo bagiye mu muhanda ya Dar es Salaam, Dodoma, Mwanza n’ahandi mu mijyi minini y’iki gihugu barigaragambya bikomeye.
Polisi yaraje ibanza kubuka ibyuka biryani mu maso ariko bayibera ibamba.
Nibwo yaje gukoresha amasasu nyayo irabarasa ndetse raporo ritangwa n’ibinyamakuru nka BBC, Al Jazeera, AFP n’ibindi zivuga ko haguye abantu bagera kuri 700.
Ibiro bya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika bivuga ko bibabajwe n’urupfu rw’abo bantu.
Mu itangazo ryabyo haranditse ngo: “ Chairperson ababajwe cyane n’urupfu rw’abantu bigaragambije nyuma y’itora riharuka muri Tanzania. Afashe mu mugongo abo mu miryango yaba nyakwigendera.”
Handitsemo ko Afurika yunze ubumwe ishaka ko demukarasi ishyirwa imbere hose muri Afurika, uburenganzira bw’abaturage bukubahirizwa.
Ibyo bigomba gukorwa bishingiye ku mahame ari mu Itegeko nshinga rishyiraho uyu muryango agenga imiyoborere ya demukarasi mu Cyongereza bise ‘Principles of the African Charter on Democracy, Elections and Governance.’


