Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 November 2025 7:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida wa Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe Mahmoud Ali Youssouf. Ifoto: Bantou Gazette
SHARE

Perezida wa Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe Mahmoud Ali Youssouf yatangaje ko akimara kumenya ko Samia Suluhu Hassan yatsinze amatora, yahise amushimira kuri iyo ntsinzi, ariko amwibutsa ko Afurika ishyigikiye politiki ishingiye kuri demukarasi.

Kuba amushimira kuri iyi ntsinzi ariko, ntibyabujije Ibiro bye kwamagana urupfu rw’abaturage baguye mu myigaragambyo yakurikiye itangazwa ry’ibyavuye muri ariya matora.

Amatora ya Perezida wa Tanzania n’ay’Abadepite yabaye kuwa Gatatu tariki 29, Ukwakira, 2025.

Yitabiriwe n’abantu bagera kuri miliyoni 30, ariko abashyigikiye amashyaka atari ku butegetsi barayamagana kuko bavugaga ko kuba abantu babo barayahejwemo bivuze ko ntawakwizera ko yaciye mu mucyo.

Abiganjimo urubyiruko nibo bagiye mu muhanda ya Dar es Salaam, Dodoma, Mwanza n’ahandi mu mijyi minini y’iki gihugu barigaragambya bikomeye.

Polisi yaraje ibanza kubuka ibyuka biryani mu maso ariko bayibera ibamba.

Nibwo yaje gukoresha amasasu nyayo irabarasa ndetse raporo ritangwa n’ibinyamakuru nka BBC, Al Jazeera, AFP n’ibindi zivuga ko haguye abantu bagera kuri 700.

Ibiro bya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika bivuga ko bibabajwe n’urupfu rw’abo bantu.

Mu itangazo ryabyo haranditse ngo: “ Chairperson ababajwe cyane n’urupfu rw’abantu bigaragambije nyuma y’itora riharuka muri Tanzania. Afashe mu mugongo abo mu miryango yaba nyakwigendera.”

Handitsemo ko Afurika yunze ubumwe ishaka ko demukarasi ishyirwa imbere hose muri Afurika, uburenganzira bw’abaturage bukubahirizwa.

Ibyo bigomba gukorwa bishingiye ku mahame ari mu Itegeko nshinga rishyiraho uyu muryango agenga imiyoborere ya demukarasi mu Cyongereza bise ‘Principles of the African Charter on Democracy, Elections and Governance.’

TAGGED:AfurikaAmatorafeaturedKomisiyoSamiaSuluhuTanzania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga
Next Article Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?