Ikigega nyarwanda cyo kwigira kitwa Agaciro Development Fund (AgDF) cyashoye Miliyoni $8 muri Banki y’iterambere ry’Afurika yitwa Eastern and Southern African Trade and Development Bank (TDB).
Umuyobozi mukuru muri iyi banki witwa Admassu Tadesse yagize ati: “ Twshimiye ko AGACIRO Development Fund ibaye ikigo cy’igihugu kigenga gishoye imari muri iyi Banki.”
Tadesse yavuze ko byerekana ko abashoramari batandukanye bamaze kubona ko gushora muri Banki yabo ari ikintu cyunguka kandi ngo yizeye ko hari n’abandi bashoramari bazayishoramo, u Rwanda rukaba rubafunguriye amarembo.
Umuyobozi w’Agaciro Development Fund Bwana Gilbert Nyatanyi ashimira Abanyarwanda bakomeje gushyira amafaranga muri kiriya kigega kugira ngo igihugu cyabo gikomeze kugwiza amafaranga atuma kihaza mu by’imari.
Nyatanyi avuga ko igihe kigeze ngo Agaciro Development Fund gishore henshi hatandukanye hagamijwe ko cyungukira henshi kandi ikaba ishoramari rizamara igihe kirekire.
Banki yitwa TDB ni Banki igamije guteza imbere imishinga y’ibihugu nabyo bikishyura ku nyungu yumvikanyweho bitewe n’uko umushinga wizwe.
Kugeza ubu iyi Banki nyafurika ifite umutungo mbumbe wa US$13,846.
Ni imibare yo mu mwaka wa 2021. Ni umusaruro wazamutseho 7%.
Kuva iyi Banki yatangira gukora, imaze gutanga inguzanyo ingana na Miliyoni $ 258.
Ifite ibihugu binyamuryango 23, muri byo harimo bibiri bitari iby’Afurika.
Agaciro Development Fund ni kimwe mu bigo by’ibihugu by’Afurika bifitemo imigabane.
Ibigo by’abikorera bifitemo imigabane ni ibigo 19.
Icyakora si Agaciro Development Fund gusa ifite imigabane muri iriya Banki ko na RSSB nayo ari uko.
Banki TDB iherutse gutangaza ko hari Miliyoni $10 yageneye abashoramari bashaka gushora mu by’ingufu zisubira.
Iby’uyu mwenda byatangarijwe mu nama iherutse guhuza abakora muri iyi Banki n’abafatanya bikorwa bayo bo mu bihugu binyamuryango.’