Pocket Wifi Pro: Igikoresho Cy’Airtel Rwanda Kiguha Murandasi Ukishima

Airtel Rwanda  yashyize ku isoko icyuma gitanga murandasi kitwa Airtel Pocket WIFI Pro kigurwa Frw 25,000. Ni ikiguzi kiza kubera ko mbere iki gikoresho cyagurwaga FRW 35,000.

Abayobozi muri Airtel bavuga ko kiriya cyuma ari ingirakamaro kubera gishobora gukoreshwa mu rugo cyagnwa mu bito kandi gitanga murandasi ikoresha igisekuru cya 4( 4G).

Umuyobozi wa Airtel Rwanda Bwana Emmanuel Hamez avuga ko ikigo ayoboye kiyemeje gukomeza guha Abanyarwanda ibyiza byose gitanga.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda Emmanuel Hamez

Ngo ni muri uru rwego basanze ari ngombwa ko bagabanyiriza abakiliya igiciro cya kiriya gikoresho.

- Advertisement -

Ati: “ Iki gikoresho kizafasha benshi gukoresha murandasi itabahenze kandi yihuta. Hari na sim card yo mu bwoko bwa Stater Sim Card ugurana na  15GB, bikagufasha guhita utangira gukoresha murandasi mu kazi kawe.”

Buri wese ushaka kugira kiriya cyuma cy’ikoranabuhanga ashobora kukibona ku iduka Airtel Rwanda igurishirizamo ibikoresho byayo ikanahatangira serivisi.

Ikindi ni uko n’umukiliya ufite telefoni ikoresha murandasi y’igisekuru cya gatatu nawe ashobora kugura kiriya gikoresho kiri mu bihendutse bitanga murandasi biri mu Rwanda kugeza ubu.

Akandi karusho k’iki cyuma ni uko gifite ibuye rishobora kumara amasaha 12 rikora.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version