Bloomberg Television Yemerewe Gukorera Mu Rwanda

Televiziyo mpuzamahanga yitwa Bloomberg TV yaraye yemerewe gukorera mu Rwanda, ikazajya itambutsa ibiganiro ku bikungu n’imari mu bihugu by’Afurika yo hagati y’iby’iy’i Burasirazuba.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri iki kigo witwa Stephen Colvin yavuze ko biteguye gukorana neza n’u Rwanda kandi bakarushaho kumenyesha ababakurikira amakuru y’ubukungu n’iterambere ry’ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruharereyemo.

At: “  Twishimiye gukorera muri aka karere k’Afurika tukahageza ibiganiro na gahunda za Televiziyo yacu.”

- Advertisement -

Akamanzi we avuga ko u Rwanda rushimira ubuyobozi bwa Bloomberg TV kuba bwarahisemo gushyira studio y’iyi televiziyo mu Rwanda kugira ngo ishobore gukurura no gutangaza amakuru y’ubukungu n’iterambere ry’ibihugu byo muri Afurika yo hagati n’iy’i Burasirazuba.

Bloomberg Television  izatangira gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2023.

Ikicaro cyayo muri Kigali kizaza gikurikira ahandi yakoreraga harimo Lagos muri Nigeria, Johannesburg,  muri Afurika y’Epfo na Nairobi muri Kenya.

Umuyobozi mukuru w’ibiganiro azakomeza kuba Madamu Jennifer Zabasajja.

Ikigo Bloomberg Media ni kimwe mu bigo  by’umuherwe w’Umuyahudi ukomoka muri Amerika witwa Micheal Bloomberg.

Ari mu Banyamerika batanu bakize kurusha abandi, bikumvikana ko ari no mu bantu bakize cyane kurusha abandi ku isi.

Micheal Bloomberg

Bloomberg Media ikoresha abanyamakuru 2,700 hirya no hino ku isi.

Micheal Bloomberg yahoze ari Meya wa New York ndetse yigeze gushaka kwiyamamaza ngo ayobore Amerika ariko ntibyamuhiriye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version