Agahimano Hagati Ya Irani Na Amerika Mu Biganiro By’Amahoro Karaza Gucura Iki?

Umwanditsi wa Taarifa
7 Min Read

Perezida wa Amerika, Donald Trump, yanze icyifuzo giheruka gufatwa na Irani cyari kigamije guhagarika burundu intambara iri hagati y’impande zombi.

Ibi byatumye ubushyamirane bukomeza gufata indi ntera nyuma y’imirwano yongeye gukaza umurego mu Cyumweru gishize.

Kuri iki Cyumweru, Irani yashyikirije Amerika igisubizo ku cyifuzo cyayo cyari kigamije gutangiza amasezerano yo guhagarika intambara no gutangiza iminsi 30 y’ibiganiro byo kugera ku masezerano arambye.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Irani wari uherutse kuvuga ko igihugu cye kiri gusuzuma ubusabe bwa Amerika, Esmaeil Baqaeui, yavuze ko igihugu cye cyahisemo gushyira imbere ihagarikwa ry’intambara kubera ko ari ikibazo gihangayikishije Akarere, abaturage ba Irani ndetse n’umuryango mpuzamahanga muri rusange.

Mu byo Irani isaba harimo guhagarika burundu intambara ku mpande zose, kwishyurwa ibyangijwe nayo, gukuraho ibihano byafashwe na Amerika, guhagarika ibyo kubuza Irani kugurisha peteroli yayo ndetse no gukuraho ibihano byo mu nyanja byafashwe na Amerika.

Irani kandi yasabye gukomeza kugenzura umuhora wa Hormuz nyuma y’intambara, nta wundi uyitambitse.

Iyo nzira ifite akamaro gakomeye kuko inyuzwamo hafi kimwe cya gatanu cya peteroli ikoreshwa ku isi yose.

Nyuma yo gusoma ibyo Irani yasabye, Trump yavuze ko ‘atabyemera na gato’.

Yanditse ku rubuga rwa Truth Social ko ibisubizo bya Irani “bidashobora kwemerwa na gato.”

Yanashinje Irani gukomeza gukina no gutinza ibiganiro nk’uko ngo imaze imyaka myinshi ibikora.

Amerika yavuze ko ibintu by’ingenzi idashobora kwemera harimo kuba Irani yakomeza gahunda yayo ya nikileyeri no kuba yakomeza gufunga umuhora wa Hormuz ku bwikorezi mpuzamahanga.

Irani yatangije kugenzura bikomeye iyo nzira nyuma y’uko Amerika na Isiraheli bayitangijeho intambara kuwa 28, Gashyantare, 2026.

Hagati aho twibukiranye ko iyo ntambara ubu imaze ibyumweru 10.

Kuva icyo gihe, ubwato bwemererwaga kunyura muri iyo nyanja ari ubwahawe uruhushya na Irani gusa.

Ibi byatumye ibiciro bya peteroli n’ibindi bicuruzwa ku rwego mpuzamahanga bizamuka cyane, bikomeza guteza ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku Isi yose.

Nk’ubu kuri iki Cyumweru, igiciro cy’akagunguru ka petelori itayunguruye cyazamutse kigera $ 104.50 mu masoko yo muri Aziya naho icuruzwa muri Amerika igera ku $ 98.48.

Nubwo ubutegetsi bwa Trump bwatangaje ko intambara iri hafi kurangira, ubushyamirane ku bijyanye n’umuhora wa Hormuz bukomeje kwiyongera, cyane cyane nyuma y’uko Amerika yashyizeho ibihano ku bwato bwose bushaka kuhaca bujya gupakirira ku nkombe za Irani, hari Tariki 13, Mata, 2026

Mu Cyumweru gishize, Amerika na Irani byongeye kurasanira hafi y’iyo nzira y’inyanja.

Ibihugu byo mu Karere ka Gulf byavuze ko byahuye n’ibitero bikekwa ko byaturutse muri Irani.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zatangaje ko zahagaritse drones ebyiri zaturutse muri Irani, Qatar ivuga ko ubwato bwayo bw’ubucuruzi bwagabweho igitero cya drone, naho Kuwait itangaza ko yirukanye drones z’umwanzi, ari we Irani.

Ubwo yabazwaga niba ibikorwa bya gisirikare byararangiye, Trump yavuze ko Irani “yatsinzwe ariko ko bitavuze ko ibintu byose byarangiye.”

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu ku ruhande rwe, yavuze ko intambara itazarangira kugeza igihe ububiko bwa nikileyeri bwa Irani buvaniweho burundu.

Isiraheli ivuga ko ubushobozi bwa Irani mu bya nikileyeri ari ikibazo gikomeye ku mutekano wayo.

Mu mwaka ushize, Isiraheli yagabye ibitero ku bikorwa bya nikileyeri bya Irani, nyuma Amerika nayo iza kubyifatanyamo.

Abasesenguzi bavuga ko aho ibintu bigeze ubu, intambara yeruye isa n’iyahagaze ariko amakimbirane akiri ho kandi ashobora kongera kubyara imirwano igihe icyo ari cyo cyose.

Irani yo yavuze ko ishobora kugabanya ubushobozi bwa Uranium yayo cyangwa ikohereza igice cyayo mu kindi gihugu, nubwo ibitangazamakuru byo muri Irani byo byavuze ko ayo makuru ataremezwa neza.

Amerika yari yasabye Irani kwemera amasezerano y’agateganyo yo guhagarika imirwano no gutangiza ibiganiro by’iminsi 30 byakwibanda cyane kuri gahunda ya nikileyeri yayo.

Ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Mike Waltz, yavuze ko Trump yasobanuye neza ko Irani itazigera yemererwa kugira intwaro za nikileyeri cyangwa gukomeza gufata ubukungu bw’isi bugwate.

Nubwo Trump yigeze kwemeza ko ubushobozi bwa nikileyeri bwa Irani bwagabanutse cyane nyuma y’ibitero bya Amerika na Isiraheli, abagenzuzi b’Umuryango w’Abibumbye nyuma batangaje ko bigoye kumenya neza urugero rw’ibyangiritse kuko batabonye uburyo buhagije bwo kugera ku bikorwa bya nikileyeri bya Irani ngo babyisuzumire ubwabo.

Ku rundi ruhande, Netanyahu yavuze ko hakiri Uranium ikwiye gukurwa muri Irani hakaba n’ibikorwa bya nikileyeri bigomba gusenywa.

Yongeyeho ko hakiri n’imitwe Irani ishyigikira mu Karere Isiraheli iherereyemo ndetse hakaba n’ibisasu bya misile iri gukora ngo izabitere Isiraheli n’izindi ncuti za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati.

Kubera ibyo byose, Netanyahu yavuze ko hakiri “akazi gakomeye” mbere y’uko intambara irangira burundu.

Irani nayo yavuze ko itazigera yemera guca bugufi imbere y’igitutu cya Amerika.

Perezida wa Irani, Masoud Pezeshkian, yavuze ko ibiganiro bidakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cyo kwemera gutsindwa cyangwa gucishwa bugufi.

Abasesenguzi bavuga ko Amerika ishaka ituze kugira ngo igabanye igitutu ubukungu bw’isi bwatewe n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli.

Irani yo ibona ko gukomeza igitutu ku isoko rya peteroli ari imwe mu ntwaro zayo zikomeye mu biganiro Pakistan iyoboye nk’umuhuza bishobora kugamburuza Amerika.

Hagati aho, ibitero bya Isiraheli muri Libani bikomeje guteza impungenge ku masezerano y’agahenge yari yarashyizweho hagati y’ibihugu byombi.

Nyuma y’uko umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Irani ugabye ibitero kuri Isiraheli muri Werurwe, Isiraheli yatangije ibitero bikomeye mu Majyepfo ya Libani, bihitana abantu benshi harimo abasivile.

Nubwo hari agahenge kashyizweho muri Mata, Isiraheli yakomeje kugaba ibitero i Beirut no mu tundi duce twa Libani, aho abantu barenga 500 bamaze kwicwa kuva ako gahenge katangira.

Irani yavuze ko guhagarika ibitero bya Isiraheli mu Karere ari kimwe mu bintu bigomba kuza imbere mu bigenderwaho ngo ibiganiro by’amahoro bigire icyo bigeraho kirambye.

Abasesenguzi bavuga ko niba Isiraheli ikomeje kugaba ibitero kuri Hezbollah, Irani ishobora kubona ko gukomeza ibiganiro na Amerika bidashoboka mu rwego rwa politiki.

Ibi bivuze ko ibi bihugu bizaba bisigaje kumvana imitsi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *