Agakiriro Ka Gisozi Katokombeye

Agakiriro ka Gisozi  mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali haraye gafashwe n’inkongi mu gice kibikwamo imbaho zirashya ziratokombera!

Mu ijoro ryo ku itariki 12 Gashyatare 2023 nibwo byabaye.

Polisi ishinzwe kuzimya inkongi yahageze izimya ibyari bitarashya.

Kubera ko hari mu ijoro ahagana saa sita, byagoranye kumenya icyateye iriya nkongi ndetse n’ibyahiye byose ntibirabarurirwa agaciro.

- Advertisement -

Kubera ko atari ubwa mbere agakiriro ka Gisozi gashya kandi hakavugwa ko impamvu ikomeye ibitera ari intsinga zishaje, kuri iyi nshuro nabwo uwakeka ko ari zo zabiteye ntiyaba agiye kure cy’ukuri.

Icyakora iperereza kucyabiteye ryatangiye.

Taliki 17, Kanama, 2021 karahiye, taliki 29, Kamena 2019 nabwo karashya( hibasiwe ahitwa APARWA) ahabikwa imbaho n’ibindi bikoresho by’ububaji.

Polisi y’u Rwanda imaze igihe ikangurira abaturage( mu ngeri zose) uko bakwirinda inkongi harimo no gusimbuza intsinga zishaje kuko zikunze kuba intandaro y’inkongi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version