Mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gatare mu Murenge wa Macuba muri Nyamasheke haravugwa urupfu rw’umuturage wazize kugwa mu mugezi bitewe n’uko ikiraro yambukaga cyamuvunikiyeho.
Uwapfuye yitwa Ntirenganya Théogène, akaba yaguye mu kagezi kitwa Mutovu kagabanya Umurenge wa Macuba n’uwa Kirimbi.
Imvaho Nshya yatangaje ko hari hashize iminsi abaturage batakambiye ubuyobozi ko bwabafasha kigasanwa kuko babona kizateza ibyago.
Amakuru avuga ko nyakwigendera yari atuye muri metero 100 uvuye aho icyo kiraro cyamuhitanye giherereye.
Nubwo bivugwa ko uwapfuye yari avuye mu kabari yahembutse, abaturage basaba ko ikiraro nk’iki cyasanwa ntihazagire undi gihitana.
Abaganiriye n’itangazamakuru bavuga ko yari yanywereye mu Kagari ko Kimpindu kari mu Murenge wa Kirimbi, kuhagera bigasaba kwambuka icyo kiraro.
Hari umuturage wagize ati: “Nta wamenye amasaha yatahiye kuko yatashye wenyine mu ijoro. Ntitwanamenya niba yari yasinze. Mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 07, Nzeri, 2025, abana bogaga muri ako Kagezi nibo babonye umugabo akaryamyemo atanyeganyega, bamwegereye babona baramuzi.”
Uretse kuba iki kiraro gifite metero zitari munsi y’eshatu ujya hasi, munsi hari ibitare by’amabuye, akaba ari naho uwo mugabo yakubise umutwe n’igituza.
Indi ngingo abaturage bavuga ni iy’uko iyi ari indi nshuro kiriya kiraro kishe umuntu bagasaba ko cyakubakwa neza, kikagurwa, kigashyirwaho ahantu abaturage bafata, hashobora kubatangira hagize udandabirana.
Hari umuturage wo mu Kagari ka Gatare wabwiye Imvaho Nshya ati: “Tumaze imyaka irenga itanu dutabaza Umurenge ngo udukorere ubuvugizi cyubakwe neza kuko cyangiritse bigaragara”.
Yemeza ko abaturage bakoze uko bashoboye ngo bagisanire, ubushobozi bubabana buke.
Mu gihe cy’imvura nyinshi ikunze kugwa muri iki gihe cy’Akarere ka Nyamasheke gaturanye na Pariki ya Nyungwe idasibamo imvura, amazi aca muri uriya mugezi aruzura akaba menshi bityo kuhambuka bikarushaho gutera ubwoba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba witwa Munezero Ivan avuga ko iby’urupfu rw’uyu muturage bikiri mu iperereza rya RIB, ikaba ariyo izatangaza icyo yazize.
Icyakora ntahakana ko uriya mugabo yaguye mu mugezi ahanutse kuri kiriya kiraro.
Ati: “…Kiriya kiraro yaguyeho gisanzwe kizwi ko kimeze nabi, kinyura hejuru y’akagezi ka Mutovu kagenda kaguka uko iminsi ishira. Munsi yacyo hari ibitare by’amabuye. Bishoboke ko yahageze bigakubitana n’ijoro no kuba yanyoye akakinyereraho agahanuka akagwa muri ibyo bitare agapfa.”
Amakuru bayamenye ahagana saa tatu n’igice z’igitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025, atanzwe n’abo bana bogaga.
Yahamije ko Umurenge ugiye gukora ubuvugizi bwihuse ikiraro kikubakwa ariko akavuga ko igihe bagitegereje ibiva ku Karere , bagiye kureba uburyo hakorwa umuganda wo gusanasana ibishoboka mu bushobozi bwabo.
Abaturage bo bavuga ko bakeneye igisubizo kirambye cyaturuka mu kugikora neza kuko iby’isanasana bibavunira ubusa.