Gasabo: Yaciye Mugenzi We Umutwe Bapfa Agataro K’Ibijumba

Amakuru Taarifa izindutse imenya avuga ko mu Mu Mudugudu wa Nyamise, Akagari ka Kabaliza mu Murenge wa Rutunga hari umugabo waciye mugenzi we umutwe bapfa agataro k’ibijumba byeze mu murima bafatanyije guhinga.

Umurima wari uwa Nyina w’uwo mugabo uvugwaho kwica mugenzi we, ariko bombi bari baremeranyije gufatanya kuwuhinga bakazagabana umusaruro.

Uwishe mugenzi we yitwaga Ntibiringirwa Eric n’aho uwishwe yitwaga Izabayo Sylvèstre.

Umwe mu batuye aho byabereye yabwiye Taarifa ko basanze umutwe w’uriya muntu waciwe watandukanyijwe cyane n’igihimba.

- Advertisement -

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga witwa François Iyamuremye avuga ko Ntibiringirwa yari akiri muto kuko yari afite imyaka 24 y’amavuko.

Avuga ko nyuma yo gufatwa yashatse gutema n’abapolisi araraswa arapfa.

Iyamuremye ati: “ Uyu mugabo yari asanganywe imyitwarire y’amahane. Ubwo yafatwaga yanze ko abashinzwe umutekano bamufata ngo bamugeze aho afungirwa arabarwanya araraswa arapfa. Abantu bagombye kujya bemera bagashyikirizwa ubutabera.”

Nyuma yo gutema uwo muntu, Ntibiringirwa yirukiye mu nzu arikingirana.

Ubwo Polisi yazaga kumufata, yasohotse afite umuhoro ngo ateme umupolisi undi aramurasa arapfa.

Gitifu Iyamuremye asaba abaturage kumenya ko amakimbirane agira uko akemurwa, bityo bakajya bageza ibibazo ku buyobozi bwabo bakabafasha kubikemura batihaniye cyangwa ngo bihimuraneho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version