Ahakoreraga MINIJUST N’Urukiko Rw’Ikirenga Hazasenywa Nyuma Ya CHOGM

Minisiteri y’Ubutabera, Urukiko rw’Ikirenga, Urukiko rw’Ubujurire n’Ubushinjacyaha, byamaze kwimuka aho byakoreraga ku Kimihurura. Mu minsi mike hazazamurwa inyubako idasanzwe ikazubakwa nk’ishoramari ry’ikigo cy’Abafaransa, Groupe Duval.

Uwo mwanya wose uri hagati y’inyubako ikoreramo Simba Supermarket, Lemigo Hotel na Kigali Convention Centre uzubakwamo inzu izaba iberamo ibintu byinshi cyane, yiswe Inzovu Mall.

Igishushanyo mbonera cy’agateganyo kigaragaza ko hazaba hari hotel igizwe n’ibyumba 140 yitwa Odalys City Business Aparthotel, ibyumba by’inama, amahahiro, ibyumba by’imyidagaduro n’ibindi.

Icyo kigo cyo mu Bufaransa gishamikiyeho Duval Great Lakes Ltd, ari nayo ikurikirana iyo mishinga. Iheruka gutangaza ko inzego zahakoreraga nizimara kwimuka, hazakurikiraho gusenya inyubako zihasanzwe hakubakwa mu buryo bugezweho.

- Advertisement -

Nyuma y’uko abahakoreraga bamaze kwimuka, Umuyobozi Mukuru wa Duval Great Lakes Ltd, Vicky Murabukirwa, yabwiye Taarifa ko “ikigomba gukurikira muri uyu mushinga kizatangazwa nyuma ya CHOGM.”

Ubutaka buzubakwaho bwegeranye na Kigali Convention Centre izaberamo inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 54 bihurira muri Commonwealth, ku buryo butaberaho imirimo y’ubwubatsi mu gihe yaba irimo kuba, bijyanye n’imyiteguro yayo.

Groupe Duval ifite irindi shoramari mu Rwanda, aho UGOLF iheruka gusinya amasezerano na Kigali Golf Resorts and Villas, yo gucunga ikibuga cya Golf kiri hagati ya Kacyiru na Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, kizatahwa muri Gicurasi.

Icyo kibuga gishya kizaba kigizwe n’imyobo 18, nyuma y’uko cyavuguruwe kuko mbere yari imyobo icyenda gusa.

Biteganywa ko muri Kigali Golf Resort and Villas, uretse ikibuga cya Golf hazaba harimo ikibuga cya tennis, ahabera inama, resitora, aho gukorera siporo n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version