Aho Museveni Azarahirira Hakomeje Gutegurwa

Muri Uganda barategura irahira rya Perezida Yoweli Kaguta Museveni uherutse gutsindira kongera kuyobora Uganda kuri Manda ya karindwi. Azarahira kuri uyu wa Gatatu tariki 12, Gicurasi, 2021

Azarahirira ku kibuga kiri ahitwa Kololo mu mujyi wa Kampala.

Video yashyizwe kuri Twitter n’ikinyamakuru NTV irerekana abantu bacicikana bashyira ibintu ku murongo kugira ngo uriya muhango uzabere ahantu hasa neza kandi hatekanye.

Biteganyijwe ko hari Abakuru b’ibihugu birenga 20 bazitabira umuhango w’irahira rya Perezida Museveni.

- Advertisement -

Mu matora y’Umukuru w’igihugu yabaye mu ntangiriro za Mutarama, 2021, Museveni yari ahanganye na Bwana Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina rya Bobi Wine.

Uyu mugabo wahoze ari umuhanzi ariko akaza kwiyegurira Politiki yashinje Museveni ko yamwibye amajwi, ariko nawe aza kubwira abanyamakuru ko ahubwo Kyagulanyi ariwe wayibye n’ubwo bitamubijije gutsindwa.

Icyo gihe Museveni yavuze ko uduce twibwemo amajwi ari Kampala, Wakiso na Kyotera no mu tundi duce two mu gihugu hagati.

Daily Monitor iherutse kwandika ko Museveni yavuze  ko uwateguye buriya bujura akaba ari nawe wabwungukiyemo ari Bwana Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine.

N’ubwo Perezida Museveni yavuze biriya, uyu Bobi Wine niwe watsinzwe amatora, abantu bakibaza uko yungutse kandi yaratsinzwe!

Museveni yagize ati: “Abaturage ba Uganda bose bazi ko habayeho kwiba amajwi kandi bazi neza ko byakozwe na NUP( Ishyaka rya Bobi Wine) kandi nibo babyungukiyemo.”

Ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora muri Uganda byerekanye ko Museveni ari we watsinze amatora y’Umukuru w’igihugu ku majwi 58% naho Wine atsindwa ku majwi 35%.

Hari gutegurwa
Aho abaturage bazaba bicaye bakurikirana irahira rya Museveni
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version