Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12, Ukwakira, 2021 Perezida Paul Kagame yitabiriye inama yiga ku bikorwa byo kugarura umutekano hirya no hino ku isi yabereye muri Qatar avuga ko u Rwanda rwishimira inshingano ruhabwa muri kariya kazi kandi abizeza ko ruzakomeza kubikora neza igihe cyose bishoboka.
Iriya nama yitwa Global Security Forum.
Muri iriya nama Perezida Kagame mu ijambo rye yabanje gushima Guverinoma ya Qatar yateguye iriya nama ikayitumiramo n’u Rwanda.
Yavuze ko ikiganiro cye yagiteguye agishingiye ku ngingo ebyiri: Ubuzima n’Umutekano.
Perezida Kagame yavuze ko yahisemo ziriya ngingo kuko ari ingingo buri gihugu kigomba gucyemura gifatanyije n’ibindi.
Ku byerekeye umutekano mucye, Kagame avuga ko akenshi uterwa n’intege nke mu buyobozi budaha abaturage ibyo bakeneye ndetse ngo hari ubwo umutekano mucye uhinduka ibikorwa by’iterabwoba ndetse na Jenoside nk’uko byigeze kubaho mu Rwanda.
Umukuru w’igihugu yabwiye abari bamuteze amatwi ko iyo iterabwoba ridakumiriwe cyangwa ngo rirwanywe hakiri kare, ryambuka imipaka rikibasira n’abatuye mu Karere igihugu runaka giherereyemo.
Ku rundi ruhande, Perezida Kagame avuga ko n’ubwo hari amasomo abantu bagombye kuba barigiye ku byahise, hari ahakigaragara kujenjekera iterabwoba.
Ati: “ Ndabaha urugero rw’ibyo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Muri kiriya gihugu hari ubutumwa bwo kuhagarura amahoro bwigeze kuhoherezwa buhamara imyaka igera kuri 20 ariko umusaruro wabaye mucye.”
Yatanze n’urugero rw’ibiherutse kuba muri Afgahnistan aho ibihugu by’Umuryango mpuzamahanga byagerageje gusubiza ibintu mu buryo ariko kugeza n’ubu hakaba hari ibitaratungana.
Ahandi Perezida Kagame yavuze ko umutekano utaragaruka neza ni mu gace ka Sahel kari muri Afurika ituriye Ubutayu bwa Sahara n’iy’Amajyaruguru.
Umukuru w’Igihugu yavuze icyo abantu bagomba gukora atari ukwitana ba mwana ahubwo ari ukureba uburyo umutekano mpuzamipaka warushaho gukazwa binyuze mu bufatanye bw’ibihugu.
Ati: “ Ikibazo si uko abantu badafite ubushake cyangwa amafaranga kandi erega nababwira ko amafaranga ayo ari yo yose cyangwa ubushake bwa gisirikare ubwo ari bwose bidashobora gutuma habaho amahoro arambye hatabayeho imiyoborere myiza ibihuza byose.”
Yongeye kubibutsa ko amateka y’u Rwanda arutegeka ‘kutaba ntibindeba’ ahari ibibazo by’umutekano bikeneye ko hari igihugu gitabara.
Avuga ko aho ruzasabwa gutabara hose ruzajyayo kandi rubikore neza uko rushoboye.
Yatanze ingero z’aho rwabikoze hirya no hino muri Afurika.
Perezida Kagame yababwiye ko u Rwanda ruherutse no kujya gutabara ‘abavandimwe’ bo muri Mozambique binyuze ku bufatanye bw’ibihugu byombi.
Ku byerekeye urwego rw’ubuzima, Perezida Kagame yavuze ko uburyo inkingo za COVID-19 zisaranganyijwe nabyo bidafututse.
Yavuze ko kuba harabaye ho gutinda kuzigeza muri Afurika byabaye ikosa ryatumye hari abantu batakaza ubuzima kandi bituma kukirwanya ku rwego rw’isi bidindira.
Asanga byarabaye n’intandaro yo kuvuka kwa COVID-19 zihinduranyije.
Icyakora, Perezida Kagame avuga ko kuba inkingo zatanzwe mu buryo budasaranganyije ku isi ari rumwe mu ngero z’uburyo ku isi hari akarengane kigaragaza mu ngeri zitandukanye.
Yarangije ijambo rye asaba abari bamuteze amatwi n’abatuye isi muri rusange kwigira ku mateka bagakosora amakosa ari gukorwa muri iki gihe n’andi azakorwa mu gihe kiri imbere, byose bigakorwa hagamijwe ibyiza bisangiwe n’abatuye Isi.