IMF Yagumishije Icyizere Ku Muyobozi Ushinjwa Amakosa Muri ‘Doing Business Report’

Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) yemeje ko ifitiye icyizere gihagije umuyobozi wacyo Kristalina Georgieva, ushinjwa ko yagize uruhare mu guhindura amanota yasohokaga muri raporo igaragaza uko ibihugu birushanwa mu korohereza ubucuruzi, yamenyekanye nka ‘Doing Business Report’.

Ni amakosa Georgieva ashinjwa ko yagizemo uruhare ubwo yari Umuyobozi nshingwabikorwa wa Banki y’Isi.

Mu kwezi gushize nibwo Banki y’Isi yatangaje ko yahagaritse ‘Doing Business Report’ yasohokaga buri mwaka.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’ibibazo by’imitangire y’amanota bivugwa ko yagiye ahindurwa mu nyungu z’ibihugu bimwe, nk’uko byagaragaye kuri raporo y’umwaka wa 2018 ubwo hazamurwaga amanota y’u Bushinwa no ku ya 2020 kuri Saudi Arabia, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Azerbaijan.

- Advertisement -

Georgieva ubu usigaye uyobora IMF, yari amaze iminsi akorwaho iperereza n’iki kigo mu gihe na Banki y’Isi irikomeje ku rundi ruhande.

IMF kuri uyu wa Mbere yatangaje ko Inama y’Ubutegetsi yari imaze gukora inama umunani kuri iki kibazo, ndetse habaye izindi ebyiri zabereyemo ibiganiro byitabiriwe n’abahagarariye ikigo WilmerHale cyashyize hanze amakosa yakozwe muri raporo, na Georgieva ubwe.

Ngo yasanze ibimentetso byose byatanzwe bitagaragaza mu buryo ntakuka ko umuyobozi wayo yagize uruhare rudakwiye muri raporo ya ‘Doing Business 2018’, ubwo yari Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki y’Isi.

Yakomeje iti “Nyuma yo kureba ibimenyetso byose byagaragajwe, Inama y’Ubutegetsi yongeye gushimangira icyizere cyuzuye ifitiye imiyoborere y’Umuyobozi Mukuru n’ubushobozi bwe bwo gukomeza kubahiriza neza inshingano ze.”

Muri raporo y’umwaka wa 2018, Georgieva yashinjwe ko yagize uruhare muri gahunda zo kuzamura amanota y’u Bushinwa binyuze mu guhindura ibyashingirwagaho.

Byatumye muri raporo yatangajwe ku wa 31 Ukwakira 2017, u Bushinwa buza ku mwanya wa 78. Ni umwanya bwari ho mu 2017, mu gihe bwagombaga kujya ku wa 85 iyo hadahindurwa uburyo amanota yari yamaze gutangwa.

 

Amanyanga Akomeye Yatumye ‘Doing Business Report’ Ihagarikwa

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version