Aho u Rwanda Rugeze Rubikesha Abanyarwanda- Makolo

Yolande Makolo uvugira Guverinoma y’u Rwanda avuga ko ababona aho u Rwanda rugeze mu iterambere batagomba kugira undi bakeka rubikesha utari Abanyarwanda ubwabo.

Yabibwiye Channel Africa mu kiganiro yayigejejeho mu masaha make ashize.

Makolo  avuga ko urugendo rw’imyaka ikabakaba 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, rwabaye rurerure ariko ruba urugendo Abanyarwanda bose bifatanyijemo.

Yagize ati: “ Ni urugendo rwaranzwe n’ibintu byinshi, byari bikomeye ariko Abanyarwanda bose hamwe barakoze cyane kugira ngo bageze iki gihugu aho kiri uyu munsi. Akazi ntabwo kararangira, urugendo rurakomeje ariko navuga ko iki gihugu n’abaturage bacyo ubu tumeze neza kurenza ikindi gihe icyo ari cyo cyose mu mateka yacu.”

- Advertisement -

Uko kumera neza avuga ko gushingiye ku iterambere Abanyarwanda bagezeho binyuze mu gufatana urunana bagakora.

Icyakora ngo ibi ntibyagezweho hatabayeho imbogamizi, ariko Abanyarwanda bamaze kugira ubumenyi n’ubushobozi bubemerera guhangana n’ibyo bibazo.

Ati: “Dufite icyizere gikomeye cy’ejo hazaza, muri buri rwego dufite ubushobozi burenze ubwo twigeze kugira. N’ubwo uko tugenda dutera imbere ari nako imbogamizi zirushaho kuba nyinshi ariko dufite ubumenyi n’ubushobozi bwo guhangana nabyo ndetse tugakora ibishoboka byose mu kubikemura.”

Makolo kandi yavuze ko abavuga ko Perezida Paul Kagame ari umunyagitugu bibeshya kuko afite ibikorwa byinshi byiza byivugira kandi akaba ari umuyobozi mwiza ukora ibifitiye abaturage be akamaro.

Yolande Makolo yemeza ko icy’ingenzi ari uko Abanyarwanda benshi bashyigikiye Guverinoma iriho.

Kuba hari abatayishyigikiye ngo si igitangaza cyangwa atari umwihariko ku Rwanda kuko n’ahandi bibayo.

Yunzemo ati: “ Haba ku rwego rwo hasi aho dutuye ndetse no ku rwego rw’igihugu,  nta gihugu gishobora kuba nta makemwa, nta hantu abaturage bashobora kuba nta makemwa ariko iryo ni ihame ry’ubuzima aho ari ho hose ku Isi, ariko igihe igice kinini cy’abaturage turi kumwe ndetse tukaba turi gukora ku mishinga itandukanye kandi dufite politike ikwiriye, aho abantu bagira uruhare mu bikorwa tuzakomeza urugendo dukora ibikwiye gukorwa.”

Atanga ikimenyetso cy’uko kuba Guverinoma y’u Rwanda ishyigikiwe n’umubare munini w’Abanyarwanda  bituma igihugu kigera kuri byinshi haba mu rwego rw’ubuzima, uburezi n’izindi.

Makolo yagaragaje ko kimwe mu bibazo u Rwanda ruhanganye nabyo uyu munsi, ari uko hari abantu batarasobanukirwa inzira rwahisemo ku buryo hari abumva nabi gahunda zarwo.

Ibi ngo bitanga umukoro kuri buri Munyarwanda wo gusobanurira abatabyumva impamvu z’ibyo u Rwanda rukora.

Ni nabyo bituma yishimira akazi ke.

Ati “Ni iby’agaciro kuri njye kuba mvugira Guverinoma. u Rwanda rufite inkuru yihariye yo kuvuga. Twishimira gusangiza abandi ubunararibonye bwacu no gusobanura ibintu abantu bamwe batumva cyangwa batazi, ariko ikindi cy’ingenzi twishimira ni ugukosora amakuru atari yo.  Ni ingenzi cyane kuko uyu munsi hari amakuru menshi atari yo kubera ko ibyabaye hano n’inzira twahisemo mu myaka isaga 30 ishize usanga hari abantu kubyumva bikomerera  cyangwa kwemera ibyabaye hano nabyo bikabagora.”

Avuga ko akazi ka mbere k’Umunyarwanda ari ugusobanura ibyo igihugu cye gikora, akabwira amahanga ko mbere na mbere rubikorera abarutuye hanyuma rukabikorera n’abandi ku isi hose .

Byose ngo Abanyarwanda babigejejweho n’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bihitiyemo.

Mu 2021, ibyavuye mu bushashatsi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge [NURC] byerekanye ko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bumaze kugera ku  ntambwe ishimishije.

Icyo gihe yari igeze kuri (94.7%) ,ivuye kuri 92.5% mu mwaka wa 2015, mu gihe mu mwaka wa 2010 yari kuri 82.3%.

Mu gupima ubwiyunge bw’Abanyarwanda hashingirwa ku nkingi esheshatu zirimo gusobanukirwa amateka, iby’ubu, no gutekereza ejo hazaza h’u Rwanda aho ubushakashatsi bugaragaza ko iyi nkingi iri ku gipimo cya 94.6%.

Hari  inkingi ya Ndi Umunyarwanda aho Abanyarwanda bemera Ubwenegihugu, Ibiranga umuntu n’inshingano ze, aho biri kuri 98.6% n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version