Netanyahu Yajyanywe Mu Bitaro

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yaraye ajyanywe mu bitaro byitwa Sheba Medical Center biri i Ramat Gan hafi y’Umujyi wa Tel Aviv.

Abakora mu Biro bye batangaza ko yagize ikibazo cyo kubura amazi mu mubiri ariko ngo ‘nta kibazo kinini’ afite.

CNN yanditse ko mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Netanyahu handitsemo ko mbere yo koherezwa kwa muganga, yagize isereri ariko idakomeye.

Abaganga bategetse ko akomeza gukorerwa isuzuma ngo harebwe uko bihagaze.

- Advertisement -

Ku rundi ruhande kandi Netanyahu ubwe yaraye asohoye video asaba abaturage kunywa amazi menshi kubera nawe yumvaga amazi afite ari make.

N’ubwo yajyanywe kwa muganga, hari amakuru avuga ko ari butahe kuri uyu wa 16, Nyakanga, 2023.

Muri Israel hari kuvugwa ubushyuhe bwinshi k’uburyo bwarenze cyane 30 Celsius kandi bikaba bimaze igihe.

Ikigo gishinzwe iteganyagihe muri Israel kivuga ko ubu bushyuhe buzakomeza no mu Cyumweru kiri butangire kuri uyu wa Mbere taliki 17, Nyakanga, 2023.

Kubera ko Minisitiri w’Intebe wa Israel arwaye, ubu igihugu nta Minisitiri w’Intebe gifite.

Netanyahu akomerejwe, byaba ngombwa ko Inteko ishinga amategeko ya Israel iterana igatora uw’agateganyo.

N’ubwo Minisitiri w’Ubutabera ari we uba ufatwa nka Minisitiri w’Intebe wa Israel wungirije, ariko nta bushobozi aba afite bwo gufatira igihugu ibyemezo kuko amategeko atabimwemerera.

Benyamini Netanyahu afite imyaka 73 y’amavuko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version