Airtel Igiye Gusubukura Gahunda Ya Connect Rwanda

Iri ni iduka rya Airtel riri ahitwa KCT mu Mujyi

Ikigo gitanga serivisi z’itumanaho n’iz’ikoranabuhanga, Airtel Rwanda, kizasubukura gahunda ya Connect Rwanda.

Mu mwaka wa 2023 yari yarasubitswe kuko gahunda y’uwo mwaka yari yarangiye.

Ku ikubitiro muri uyu mwaka izasubukurirwa mu Karere ka Rusizi mu Mujyi wa Kamembe.

Hazaba ari taliki 10, Gicurasi, 2024.

Gahunda ya Connect Rwanda ikorwa na Airtel Rwanda ifatanyije na Minisiteri ya ICT na Inovasiyo nka gahunda ya Leta.

Intego ni uguha Abanyarwanda telefoni kugira ngo bakomeze iterambere mu ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yigeze kuvuga ko ashima Airtel Rwanda k’ukuba yaratangiye gufasha abaturage gutunga telefoni zikoresha ikoranabuhanga kuko bifasha abantu kwiteza imbere no kumenya gahunda za Leta bitabagoye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version