Airtel Na UNICEF Rwanda Bagiye Guha Ibigo 20 By’Amashuri Murandasi

Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda na UNICEF Rwanda bwatangije ubufatanye bwo kuzageza murandasi ku bigo by’amashuri y’u Rwanda. Iyi mikoranire izatangirizwa ku bigo 20 ariko izakomereza n’ahandi.

Intego ni ukuzayigeza ku banyeshuri 5000 hirya no hino mu Rwanda.

Umuyobozi wa UNICEF Rwanda witwa Min Yuan avuga ko imikoranire ya UNICEF na Airtel izafasha abana benshi kugera ku bumenyi binyuze kuri murandasi.

Ubufatanye bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF na Airtel Rwanda  buzagera no ku bana biga mu cyaro.

- Advertisement -

Min Yuan ati: “ Umwana afite uburenganzira bwo kwiga akoresheje ikoranabuhanga kandi ntibibe umwihariko kubo mu mujyi gusa ahubwo n’ahandi.”

Umuyobozi wa Airtel Rwanda Emmanuel Hamez avuga ko bazatangira baha murandasi abana biga ku bigo 20 ariko bakazagurira imikoranire no mu bindi bigo.

Hammez yatanze urugero rw’uko mu myaka yashize hari murandasi bahaye Kaminuza yigisha imibare yitwa Africa Institute of Mathematical Sciences kandi ngo kugeza ubu nta kibazo iragira.

Airtel Rwanda  ivuga ko hari n’izindi gahunda zo guteza imbere itumanaho n’ikoranabuhanga iha abakiliya.

Muri ayo masezerano, Airtel Africa yinjije miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika (Interineti, SMS) na miliyoni 7 z’amadolari y’Amerika mu gihe cy’imyaka 5.

Ikoranabuhanga mu myigire ni ingenzi cyane cyane mu bihe isi irimo kubera ko icyorezo COVID-19 cyerekanye ko imyigire ikoresheje ikoranabuhanga  nayo ifaasha mu bihe bigoye.

Airtel Africa na UNICEF batangije uyu mushinga ngo ugirire akamaro abanyeshuri muri Tchad, Congo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Kenya, Madagascar, Malawi, Niger, Nigiera, u Rwanda, Tanzania, Uganda na Zambiya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version