Airtel-Rwanda Yatangije ‘Gahunda Y’Ubuntu’

Muri Gashyantare, 2012 nibwo ikigo gitanga serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga, Airtel, cyatangiye gukorera mu Rwanda. Nyuma yo kugeza byinshi ku Banyarwanda, ubu yazanye indi gahunda yoroshya itumanaho yiswe Ubuntu. Ni Ijambo ry’Ikizulu rivugwa ‘umubano mu bantu.’

Ubuyobozi bw’iki kigo ku rwego rw’Afurika n’u Rwanda bwaraye bwishimiye intambwe bumaze gutera mu gufasha Abanyarwanda gutumanaho badahenzwe.

Umuyobozi wa Airtel Africa witwa Segun Ogunsanya avuga ko kimwe mu byerekana umuhati iki kigo cyashyizeho kugira ngo gifashe Abanyarwanda kubona murandasi ni ugutangiza no gukwiza henshi mu Rwanda murandasi y’igisekuru cya kane( 4G).

- Advertisement -
Umuyobozi wa Airtel Africa Segun Ogunsanya

Ogunsanya avuga ko kimwe mu mwihariko wa Airtel Africa ari ibiciro bya murandasi biri hasi

Uyu muyobozi yavuze ko Airtel ishami ry’u Rwanda ari ingenzi mu iterambere rya Airtel Africa muri rusange bityo ko azakomeza gukorana naryo kugira ngo rikomeze kwaguka.

Yatangije ‘Gahunda y’Ubuntu’

Segun Ogunsanya mu ijambo rye kandi  yaboneyeho gutangiza gahunda nshya ya Airtel Rwanda yiswe Ubuntu.

Ati: “ Uyu munsi nishimiye gutangiza gahunda yitwa Ubuntu. Ni ubukangurambaga  bwafashije kandi buzakomeza gufasha abakiliya bacu kubona serivisi zihendutse kandi nziza. Ni serivisi zo kohereza ubutumwa bugufi, kubona murandasi no guhamagarana, byose ku giciro buri wese yakwigondera.”

Umukiliya wa Airtel Rwanda ushaka gukoresha serivisi zayo akanda *255# agahabwa serivisi zitandukanye kandi zihuta.

Iyo ubikoze uba ushobora guhamagara ukanohereza messages ku yindi mirongo ikoreshwa mu Rwanda.

Ijambo ‘Ubuntu’ ni Ikizulu. Risobanuye Kubaho no kubana.

Abanyarwanda bo babivuze neza ko kubaho ari ukubana, kandi nta mugabo umwe.

Mu gutangiza gahunda ya Ubuntu rero, Airtel Rwanda yabikoze mu rwego rwo guha Abanyarwanda bose uburyo bwo gukoresha umurongo wayo batavunitse kandi badahenzwe.

Emmanue Hamez Umuyobozi wa Airtel Rwanda
Jean Claude Gaga. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo  Airtel Money
Basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo
Ruruhukiyemo imibiri 250 000
Abayobozi muri Airtel bashyize indabo kuri uru rwibutso
Segun Ogunsanya ubwo yandikaga mu gitabo cy’abashyitsi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version