Umuyobozi Mukuru Wa Kaminuza Y’u Rwanda Yeguye

Prof Lyambabaje Alexandre wari umaze igihe gito ari Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda yeguye. Yari umwaka n’amezi macye agiye kuri uyu mwanya.

Lyambabaje Alexandre ubu yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ku nshingano ze hakaba hagiyeho Dr  Nosa Egiebor.

Prof Lyambabaje azwiho gukunda siporo cyane cyane Volley

Dr Egiebor we ni muntu ki?

Egiebor yari asanzwe ari we wungirije Lyambabaje mu kazi ko kuyobora Kaminuza y’u Rwanda.Ni Umunya Nigeria ufite n’ubwenegihugu bw’Amerika.

- Kwmamaza -

Nosa O. Egiebor asanzwe yigisha iby’ubuhanga bwo kubyaza ibidukikije umusaruro ariko utabyangije. Ni ishami bita Environmental Resource Engineering.

Yigeze no kuba umuyobozi wungirije mu kigo kitwa Sunny College of Environment Science and Forestry.

Nosa O. Egiebor afite impamyabumenyi y’ikirenga mu byo  yigisha yavanye muri Kaminuza yo muri Canada yitwa Queen’s University  iri ahitwaKingston, Ontario, Canada.

Mbere y’uko aza mu Rwanda ngo afashe Lyambabaje mu kuzamura ireme ry’ubureze, Dr Egiebor yabaye umwarimu muri Kaminuza zitandukanye zo muri Canada na Leta zunze ubumwe z’Amerika mu gihe cy’imyaka 30.

Mu kazi ke kandi yakoze muri Kaminuza zitandukanye zirimo izo muri Canada no muri Amerika, urugero nk’iyiwa Tuskegee University iri muri Leta ya Alabama.

Yakoze no muri Kaminuza ya Mississippi.

Dr Egiebor yanishije mu buryo budahoraho mu zindi Kaminuza zikomeye hirya no hino ku isi harimo iyitwa Technical University of Berlin mu Budage, iyitwa Ankara University muri Turkey n’ishuri rya Kaminuza ryigisha kwita ku bidukikije no kubungabunga amazi ryo muri Burkina Faso ryitwa International Institute for Water and Environmental Engineering.

Dr Egiebor

Ubwo yagirwaga umuyobozi mukuru wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda Dr Egiebor yari afite imyaka 65 y’amavuko.

Hari muri Mutarama, 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version