Airtel-Rwanda Yungutse Jean Claude Gaga Wakoreraga Equity Bank

Umugabo wahoze muri Banki ya Equity ishami ry’u Rwanda ashinzwe ibikorwa by’ubucuruzi witwa Jean Claude Gaga ubu ari muri Airtel-Rwanda aho inshingano ye ya mbere ari ukuzamura umubare w’abakoresha Airtel Money.

Gaga asanzwe azwiho ubuhanga mu kwamamaza ibikorwa  by’ubucuruzi bikorwa n’ibigo bitandukanye.

Si muri Equity yabikoze gusa ahubwo yabikoze no muri MTN Rwanda n’aho akaba yari ahashinzwe iterambere ryo gukoresha Mobile Money.

Yakoze no mu kigo kitwa RSwitch ashinzwe guteza imbere kwishyura no kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

- Advertisement -

Asanganywe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bumenyi bya serivisi z’imari yakuye muri Kaminuza ya Salford iri mu gace bita  Great Manchester.

Kuba Jean Claude Gaga yagiye gukorera Airtel- Rwanda ku byerekeye guteza imbere serivisi zo kwishyura hakoreshejwe Airtel Money biratanga ikizere ko ubu buryo buzatera imbere cyane cyane ko ari mu bantu babuzamuye ubwo yakoreraga MTN ahinzwe ibya Mobile Money.

Mu kiganiro kihariye Umuyobozi mukuru wa Airtel –Rwanda, Bwana Emmanuel Hammez yagize guha Taarifa muri Nzeri, 2021 yatubwiye ko intego ye ari uguteza imbere Airtel Money.

Emmanuel Hammez umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda. Mbere yabanje kuyiyobora muri DRC

Icyo gihe yagize ati: “Muri iyi minsi turi kubaka uburyo buhamye bwo kwakira no kohererezanya amafaranga harimo no kuyishyurana, ni Airtel Money.”

Yavuze ko mu kazi ke ka buri munsi azakora uko ashoboye kose Airtel-Money igatera imbere.

Yunzemo ati: “Tuzabikora binyuze muri za ‘service centers’, kandi kugeza ubu dufite izigera kuri 42, ndetse na za kiyosike( utuzu tw’aba agents) tugera ku 1700 hirya no hino mu Rwanda.”

Hammez yavuze ko azangera imbaraga mu kwamamaza ibyo Airtel –Rwanda ikora ‘abantu bakabimenya.’

Agikorera Equity Bank Jean Claude Gaga yigeze kubwira Taarifa ko ko ikintu cya mbere yashakaga ari uko banki akorera iba ‘intangarugero muri byose.’

Icyo gihe hari mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ikoreshwa ry’andi makarita yo gufasha abakiliya kugera kuri serivisi zitandukanye harimo amakarita umuntu ashobora kubikuzaho amafaranga bitabaye ngombwa ko ayacengeza mu cyuma bita POS.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version