Airtel Yiyemeje Gukorana Na Polisi Muri Gerayo Amahoro

Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda bwatangaje ko bugiye gutangira gufasha Polisi kumenyekanisha ibyiza byo kwirinda impanuka  muri Gerayo Amahoro binyuze mu mbugankoranyambaga zayo.

Iki cyemezo cyafashwe na Airtel –Rwanda nyuma yo kuganirizwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera wari uri kumwe n’umuyobozi w’ishami ryayo rishinzwe umutekano mu muhanda Assistant Commissioner of Police( ACP) Gerald Mpayimana.

Uwari uhagarariye ubuyobozi bwa Airtel Rwanda witwa Indrajeet Singh yavuze ko ubutumwa Polisi yabagejejeho babwakiranye yombi kuko nabo bakoresha umuhanda kandi bukaba bugamije kurinda Abanyarwanda.

Indrajeet Singh

Abanyarwanda nibo bakiliya b’ikigo icyo ari cyo cyose gicururiza mu Rwanda.

Yagize ati: “ Turateganya ko bidatinze tugomba gutangira gushishikariza abakiliya bacu kwirinda icyo ari cyo cyose cyashyira ubuzima bwabo mu kaga binyuze mu gukoresha nabi umuhanda. Tuzabikora binyuze mu gutambutsa ubutumwa bwo kwirinda impanuka no gushishikariza abantu kumva akamaro ka Gerayo Amahoro.”

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ACP Gerald Mpayimana yabwiye abakozi ba Airtel ko agapfa kaburiwe ari impongo.

Babwiwe ko bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda

Yababwiye ko iyo akazi ko kwigisha abantu icyo amategeko avuga ku kintu runaka karangiye, ikiba gisigaye kuri Polisi ari uguhana abayica.

ACP Mpayimana yavuze ko bibabaje kuba nyuma gato y’uko abantu bigishijwe ibyiza byo gutwara ikinyabizima bitwararika, usanga ababyigishijwe babisize aho bari bicaye.

Ngo ntibitera kabiri batishe amategeko y’umuhanda.

Avuga ko ibyo bitari bikwiye kuko bigaragaraza kudaha ubuzima agaciro ndetse n’umuhati inzego ziba zashyizeho ngo zihugure abaturage.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yongeye kwibutsa abakozi ba Airtel Rwanda by’umwihariko n’Abanyarwanda muri rusange ko kubahana no kwihanganirana mu muhanda ari ingenzi.

Yabwiye abanyamaguru ko bagomba guhora bagendera mu gice cy’ubumoso bw’umuhanda kugira ngo babe bareba imbere aho ibinyabiziga bituruka.

CP Kabera yasabye abashoferi, by’umwihariko, kujya bashyira umutima n’ubwenge ku kinyabiziga batwaye no ku muhanda bagitwayemo.

CP Kabera avuga ko bazakomeza gusanga abaturage aho bari bagahugurwa

Avuga ko ibi bifasha abashoferi kuba maso k’uburyo niyo hari ikibatunguye baba biteguye kugira uko bakigobotora.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru CP Kabera yavuze ko ubutumwa bwa Gerayo Amahoro muri iki gihe butangwa binyuze mu buryo bw’uko Polisi isanga abakozi mu bigo byabo.

Ngo ni uburyo bwo kugira ngo hatazagira uvuga ko yacikanywe kubera ko atabonetse aho abantu benshi bahurira ‘kubera akazi.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version