Akarere Ka Nyabihu Katanze COVID Nk’Impamvu Katarwanyije Igwingira

Ubwo bitabaga Komite y’Abadepite mu Nteko ishinga amategeko ngo basobanure icyatumwe badatanga NEZA ubufasha bwari bugenewe imiryango mu rwego rwo gukumira igwingira, abayobora Nyabihu bavuze ko byatewe na COVID-19.

Abadepite bagize iriya Komite yiswe mu Cyongereza The Parliament’s Public Accounts Committee (PAC) bavuga ko raporo bagejejweho n’Umugenzuzi Mukuru  w’imari ya Leta yaberetse ko hari amafaranga yari agenewe Akarere ka Nyabihu yo kugabanya igwingira mu bana atarakoreshejwe uko byari biteguwe.

Guhera mu mwaka wa 2015 kugeza mu mwaka wa 2021, Akarere ka Nyabihu ni ko ka mbere gafite abana benshi bagwingiye.

Ubushakashatsi bw’imibereho y’ingo z’Abanyarwanda bwiswe  Rwanda Demographic and Health Survey 2014-15 (2014-15 RDHS) bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare The National Institute of Statistics of Rwanda, bwerekanye ko muri kiriya gihe igwingira mu bana ba Nyabihu mu mwaka wa 2015 ryari 59%.

- Advertisement -

Icyo gihe igwingira mu Rwanda ryari kuri 38%.

Mu mwaka wa 2019 imibare y’igwingira muri Nyabihu yaragamanutse igera kuri 46% mu gihe mu gihugu naho igwingira ryamanutse rigera kuri 33%.

Ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwitabaga PAC ngo busobanure impamvu amafaranga bwari bwarahawe ngo bufashe abaturage gukumira igwingira atarakoreshejwe uko byari biteganyijwe, bwasubije ko  Guma mu rugo ari yo yabiteye.

Akarere ka Nyabihu kari karagenewe amafaranga yo gufasha abaturage kubona Shisha Kibondo n’ibindi bintu nkenerwa mu kunoza imirire iboneye ku bana no ku babyeyi batwite n’abonsa ariko bakennye.

Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta ivuga ko Akarere ka Nyabihu katashyize mu bikorwa gahunda yo kunoza imirire iboneye yiswe Nutrition Sensitive Direct Support (NSDS).

Yerekanye ko gahunda ‘Nutrition Sensitive Direct Support (NSDS)’ yari igamije gufasha abagore batwite kubona indyo ikwiye ifasha abana batwite gukura neza kandi ko yari igamije gutuma ababyeyi baherutse kwibaruka hamwe n’abana babo babona indyo ikize ku byo umubiri ukeneye ngo  buri wese abeho neza.

Buri wese uvugwa aha ni umubyeyi n’umwana atwite cyangwa yonsa.

Iyo usuzumye uko iriya gahunda yari bushyirwe mu bikorwa, amafaranga yo kwifashishwa mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, amafaranga yagombaga kujya atangwa buri mezi ane, ni ukuvuga mu ntangiriro ya Nyakanga, Nzeri, Mutarama na Werurwe.

Ubwo abakozi b’Ibiro by’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta beguraga mubazi(calculators) zabo bakajya gusuzuma uko amafaranga Nyabihu yahawe ngo ashyirwe muri iriya gahunda yakoreshejwe, basanze yaratinze  guhabwa abo yari agenewe.

Ibi bivuze ko batabonye ubushobozi bwo kugura ibyo bari bakeneye ngo bahangane n’igwingira bityo bibagiraho ingaruka.

Amafaranga yabaruwe batahawe angana na miliyoni 84.7 Frw.

Aya mafaranga yakererewe kubageraho hagati y’iminsi 56 n’iminsi 81 ubaze uhereke ku itariki yagombaga kuba yabagereyeho.

Umuyobozi wa PAC Hon Valens Muhakwa ati: “ Ibi byerekana ko batinze kubona inkunga yari bubafashe mu kurwanya igwingira kandi ibi byabagizeho ingaruka.”

Ubuyobozi bwa Nyabihu bwatanze COVID nk’impamvu…

Mu gusubiza icyabateye kudaha abaturage inkunga yo kurwanya igwingira, abayobozi ba Nyabihu bavuze ko Guma mu rugo yaje ituma imigambi yose ihagarara.

Bavuze kandi ko hari ikibazo cy’ikoranabuhanga cyatumye abakozi ba LODA (Local Administrative Entities Development Agency (LODA) n’ab’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, ( the Rwanda Biomedical Centre ) badashobora gukomeza gukurikiranira hafi abagenerwa bikorwa.

Izi gahunda z’ikoranabuhanga  zirimo iyiswe Monitoring and Evaluation Information System (MEIS) yagombaga gufasha LODA kumenya abahawe inkunga, hakaba n’indi yiswe  HMIS, Health Management Information System (HMIS) yo yagombaga gufasha RBC kumenya uko imirire iboneye ihagaze muri bariya baturage.

Ushinzwe imibereho myiza y’abatuye Akarere ka Nyabihu witwa Sibo Mutwarangabo avuga ko izi gahunda zose zakomwe mu nkokora na Guma mu rugo yaje itewe no kwaduka mu Rwanda kwa COVID-19.

Ninde wakubwiye ko igwingira ryahagaze kubera COVID-19?

Iki ni ikibazo umwe mu Badepite yabajije abayobozi ba Nyabihu, ashaka kubumvisha ko kuvuga ko batahaye abaturage ibibafasha mu kwirinda igwingira kubera COVID-19 bidakwiye kuba impamvu kuko igwingira ryakomeje mu baturage n’ubwo hari Guma mu rugo.

Hon Gérmaine Mukabalisa  yagize ati: “Tubwire niba imirire mibi nayo yarahageze kubera ko habayeho Guma mu Rugo?”

Mukabalisa yavuze ko bibabaje kuba ubuyobozi bwa Nyabihu bwarahawe amafaranga yo gufasha abaturage kuva mu mirire mibi, ntibuyakoreshe ngo ni ukubera Guma mu rugo!

The New Times yanditse ko umuyobozi wungirije wa PAC, Hon Béline Uwineza we yavuze ko bitari binakwiriye ko abayobozi ba Nyabihu bahingutsa iriya mpamvu imbere y’Abadepite.

Tariki 09, Kamena, 2021, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza Bwana Simpenzwe Pascal yabwiye itangazamakuru  ko mbere bari bafite 59%(2015) y’abana bagwingiye nyuma baragabanuka  bagera kuri 46.5%, nyuma aho ingo mbonezamikurire zitangiriye gufasha mu kugabanya igwingira,  raporo yerekanye ko  ikibazo cy’imirire mibi  cyari ku kigero cya  35% (2021).

Guverinoma Yiyemeje kurandura igwingira mu Rwanda

Muri Gicurasi, 2018, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yigeze kuvuga ko igwingira mu Rwanda ryiganje mu turere 13.

Dr Ngirente yavuze ko riterwa n’iimirire mibi, bityo ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ‘kurandura burundu impamvu zose zitera imirire mibi.’

Ibyo kurirandura Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabivugiye mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu ubwo yatangizaga ubukangurambaga bwo kurandura ikibazo cy’igwingira mu bana bato mu Rwanda.

Ni ubukangurambaga bwari bwitezweho kuzafasha imishinga y’ingamba zikomatanyije zo kurwanya igwingira mu bana bato mu turere 13 twagaragaje kugira iki kibazo ku rwego rwo hejuru.

Perezida Paul Kagame nawe yigeze kukigarukaho ubwo yatangizaga Umwiherero w’abayobozi  bakuru b’u Rwanda wabaye muri Werurwe, 2018.

Kugwingira ni ikibazo gikomeye haba ku mwana, ku muryango we no ku gihugu kuko umwana wagwingiye atagira imyigire iboneye bityo umusaruro azatanga mu buzima bwe n’ubw’igihugu ukazaba mucye.

Ibi birumvikanisha ko ibihugu bifite abana bagwingiye bigira iterambere rirandaga ugereranyije n’ibifite abana bagize imirire iboneye kandi ihagije.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version