i Phone 13 Yasohotse, Abakunda Ikoranabuhanga Baraye Ijoro Bayitegereje

Mu Burusiya, Singapore, mu Bushinwa, Australia n’ahandi ku isi, abantu baraye ku mirongo bategereje ko amaduka ya Apple acuruza Telefoni za i Phone afungura ngo babe mu bambere biguze telefoni ya i Phone 13.

Telefoni ya iPhone 13 ifite ubushobozi bwo gukorana n’icyogajuru k’uburyo umuntu ashobora guhamagara cyangwa kohereza ubutumwa bitabaye ngombwa ko telefoni ye iba hari aho ihuriye na murandasi yaba iy’igisekuru cya kane( 4G) cyangwa iy’icya gatanu( 5G).

Ikinyamakuru cyandika ku ikoranabuhanga kitwa MacRumors giherutse kwandika ko iriya telefoni izaba ifite batiri ibika umuriro igihe kirekire ugereranyije n’iyayibanjirije yitwa iPhone 12.

The Bloomberg nayo yanditse ko iriya telefoni izaba ifite uburyo bwinshi bwo gufata no gutunganya video.

- Advertisement -

Abatunganya video( video editors) bazishimira iriya telefoni kuko ifite uburyo bwo kuzifata no kuzitunganya bwitwa HD kandi buri mu mimerere( format) ine itandukanye bita ‘4K formats.’

Ni telefoni ifite ubushobozi bwo gukorana n’ibigo bifite satelite zitanga amakuru birimo AT&T Inc, Verizon, ndetse na  Globalstar .

Telefoni iPhone 13 nto  ifite ubushobozi bwo kubika ibintu byajya ahantu hangana na GB ziri hagati ya 64 na GB 128 mu gihe inini kuri yo ifite ubushobozi bwo kubika ibintu byajya ahantu hangana na GB ziri hagati ya 128 na 256 ndetse zikaba zagera no kuri GB 512.

Bari bayitegerezanyije ubwuzu…

Ni telefoni bivugwa ko ifite ubushobozi burenze ubw’izayibanjirije

Abakunzi b’ikoranabuhanga hirya no hino ku isi, baraye badasinziriye batonze imirongo ngo baze kuba aba mbere baguze iriya telefoni.

Ikoranabuhanga ryatwaye abantu k’uburyo hari abigomwa ibitotsi by’agaciro kanini bakarara bahagaze ngo hatagira ubatanga kugura icyuma cy’ikoranabuhanga rigezweho.

Izajya ikorana n’ibyogajuru

iPhone 13 nto izagura $699 n’aho inini igure $799.

Hari indi ifite ubushobozi kurusha ziriya yitwa iPhone 13 Pro yo izagura $999 ni ukuvuga hafi Miliyoni 1Frw.

Iyisumbuye kuri iyi yitwa iPhone 13 Pro Max yo irahenze cyane k’uburyo igura $1,099 ni ukuvuga arenga Miliyoni 1 Frw.

Hari aho bakiliya ba iPhone hamwe na hamwe ku isi barangije kuzigura zishira mu bubiko bw’aho baziguriraga kuri Amazon.

Mu Bushinwa bariraye ku kababa
Abakoresha iPhone bavuga ko nta yindi yayiruta
Singapore nabo ntibatanzwe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version