Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: AKUMIRO: Abarwayi Ba COVID Babana N’Abarwaza Babo Mu Bitaro Bya Kibagabaga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

AKUMIRO: Abarwayi Ba COVID Babana N’Abarwaza Babo Mu Bitaro Bya Kibagabaga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 July 2021 9:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Bitaro bya Kibagabaga biri mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo hari abarwayi ba COVID-19 babana n’abarwaza babo kandi bitemewe.

Umwe muri bo avuga ko amaze hafi Icyumweru mu cyumba abarwayi ba COVID-19 barwariyemo, arwaje umwe muri bo.

Yatubwiye ko mu minsi yashize yazanye umurwayi baramupima basanga yaranduye COVID-19.

Abaganga bamubwiye ko agomba kumurwariza muri icyo cyumba.

Ati: “ Nabasabye ko baduha imyambaro yabugenewe irinda abantu kwandura cyangwa wenda bakajya batureka tukajya hanze, ariko baranga batubwira tugomba kubana nabo.”

Avuga ko kubana n’abantu banduye kiriya cyorezo ari ukubashyira mu kaga ko kucyandura.

Undi mugore uri mu barwaza nawe avuga ko umurwayi we yagiye mu bitaro bya Kibagabaga arwaye indi ndwara.

Amaze gukira yaje gutekereza ko byaba byiza yipimishije COVID-19 kugira ngo amenye uko ahagaze mbere y’uko asubira iwe.

Ibisubizo byaje byerekana ko yanduye, bamuha igitanda.

Umurwaza we yabwiye Taarifa ko nyuma y’igihe runaka amaze muri biriya bitaro, yatangiye gukorora, akaba akeka ko yaba yaranduye kiriya cyorezo.

Yatubwiye ko aho inyuma y’icyumba barwarijemo abarwayi, harinzwe n’abashinzwe umutekano mu bitaro.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kibagabaga Dr Samuel Nkunzibiza yavuze ko ayo makuru atari ayazi, ko agiye kuyakurikirana.

Amakuru yatanzwe n’umwe mu bakozi b’Akarere ka Gasabo avuga ko Dr Samuel Nkunzibiza amaze iminsi mike agizwe umuyobozi w’ibitaro bya Kibagabaga.

Aho abarwayi ba COVID-19 barwarira hitwa RED ZONE

Umuganga yabwiye Taarifa ko ubusanzwe kizira ko abarwayi babana n’abarwaza. Niyo mpamvu bahise RED ZONE.

Avuga ko iyo basuzumye umurwayi bagasanga yaranduye(positive) bamushyira ahantu habigenewe, mu rwego rwo kumurinda guhura n’abarwayi.

Ni ibyo bita ‘isolation’.

Muri  ibyo bitaro hagomba kuba hari ikipe ikurikirana abarwayi, hari ahantu hagenerwa guterekwa ibiribwa kandi naho haba hateye imiti kugira ngo uje kubihatereka atandura.

Umurwayi ufite agatege ava ku gitanda akajya gufata ifunguro, yaba arembye umuganga akabimufashamo.

Umurwaza uje  kureba uko umurwayi we amerewe ahabwa imyenda yabugenewe imurinda kwandura, agasura umuntu we ariko ntahatinde.

Ni urwandiko rwa Muganga wamuhaye umwe muri bo imiti. Umuganga yatubwiye ko iyi ari imiti y’ibanze ihabwa abanduye COVID-19.

RBC ibivugaho iki?

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana avuga ko ibyo atari abizi, ariko akemeza ko bidakwiye.

Ati: “ Ntabwo abarwayi ba COVID-19 bagira abarwaza, bitabwaho n’abaganga gusa.”

Avuga ko gutuma abarwaza babana n’abarwayi bitemewe.

Yaboneyeho guha umuburo ibindi bitaro.

Taarifa yahamagaye Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije ngo agire icyo avuga kuri ibi mu nteruro imwe arasubiza ati: “ Ndi mu nama.”

TAGGED:AbarwayiAbarwazaCOVID-19featuredGasaboKibagabagaNgamijeNsanzimana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Impamvu COVID-19 Ikwiye Gutera Ubwoba Kurusha Uko Byahoze
Next Article Miliyari 50 Frw Zigiye Gushorwa Mu Kurwanya Imihindagurikire y’Ibihe Mu Turere 7
3 Comments
  • Dr Nkundibiza samuel says:
    02 July 2021 at 4:38 pm

    uyu murwayi bavuga ko afite umurwaza,umurwaza ahabwa imyenda yabugenewe nuko akita ku murwayi kandi ntabwo ahatindi kandi akorerwa test ya covid 19 muri munsi.

    Reply
  • Pascal Nabayo says:
    02 July 2021 at 6:25 pm

    Umunyamakuru hano hari aho yabeshye nuko nyine avuga ko ari inkuru yabwiwe. Ntabwo Dr Samuel Nkundibiza amaze iminsi mike agizwe umuyobozi w’Ibitaro bya Kibagabaga kuko ni Umuyobozi guva umwaka ushize wa 2020. Ubwo iminsi mike ni ingahe?
    Ibyo kuba hari umurwaza waba arwaje umurwayi wa covi19 yaba ari uwaciye murihumye abaganga babishinzwe akinjira ariko ubusanzwe Birabujijwe nta nubwo ariko bisanzwe bigenda. Njyewe rero nk’umukozi uhakora nakwemeza ko nta mabwiriza ubuyobozi bw’ibitaro bwatanze ngo bwemerere abarwaza kuba hamwe n’abarwayi ba covid19. Umunyamakuru yakwegera umuvugizi w’ibitaro akamusobanurira birambuye.

    Reply
  • Pascal Nabayo says:
    02 July 2021 at 7:06 pm

    Rwose munyamakuru cg mwanditsi w’inkuru watangaza ibyo wiboneye n’amaso yawe nk’umunyamakuru ariko ibyo wabwiwe cg wohererejwe bishobora gutuma utandika inkuru y’umwimerere. Bakoherereje aho umurwayi arwariye ariko ntaho umurwaza agaragara. Uhageze wasanga uwiyise ko ari umurwaza ataribyo ahubwo ari uwiriwe acengana n’aba securite kuko hari kumunsi wa conji yaranze gutaha ngo ategereje ko umurwayi akira ariko nta burenganzira yahawe bwo kwinjira aho umurwayi arwariye ngo abe yemerewe kumurwaza.

    Reply

Leave a Reply to Pascal Nabayo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?