AKUMIRO: Mu Bugesera Haravugwa Uburaya Bukorwa N’Abana Bafite Imyaka 12…

Mu Karere ka Bugesera haravugwa abana b’abakobwa bafite hagati y’imyaka 12 na 16 bakora uburaya. Umuyobozi w’aka Karere Richard Mutabazi yabwiye itangazamakuru ko atari azi iki kibazo, ko kigiye guhagurukirwa.

Hari mu kiganiro we na bagenzi be bayobora aka Karere bahaye itangazamakuru taliki 25, Ugushyingo, 2023, ubwo muri aka Karere hatangizwaga Icyumweru cyahariwe Gushyaha Ihohoterwa Rishingiye ku Gitsina.

Umunyamakuru usanzwe ukorera mu Karere ka Bugesera yabwiye abayobozi bari aho ko abana yaganiriye nabo bamubwiye ko bajya mu buraya kuri iriya myaka kubera ubukene bwazonze imiryango yabo.

Bavuze ko amafaranga babikuramo ari yo afasha iwabo kubatunga.

- Kwmamaza -

Mutabazi ati: ‘ Tugiye kubyinjiramo tumenye ibyo ari byo’

Akirangiza kumva icyo kibazo ndetse no gusesengura uburemere bwacyo, Meya wa Bugesera yavuze ko agiye guhera kuri ayo makuru ahawe, akinjira byimbitse muri iki kibazo kugira ngo we na bagenzi be babone aho bahera bagifatira ingamba.

Ati: “ Tugiye kwinjira muri iki kibazo tumenye ibyacyo. Ntabwo twakwirengagiza gukurikirana amakuru avugwamo icyaha nk’icyo cyo guhohotera abana ukabashyira mu busambanyi . Ni ikintu dukwiye guhagurukira.”

Meya Richard Mutabazi

Uyu muyobozi avuga ko abana ari bo bitambo by’ibibazo biri mu muryango nyarwanda muri rusange.

Ibibazo biri mu bashinzwe kubitaho ngo nibyo bisunikira abana kujya mu bikorwa bidakwiye birimo ubusambanyi.

Mu nkuru nyinshi Taarifa yatangaje mu bihe bitandukanye, hagaragayemo raporo zivuga ku mirimo y’imbaraga ikoreshwa abana mu birombe by’amabuye y’agaciro n’ahandi.

Ikomeye muri iyo ni iy’abana bagwiriwe n’ikirombe mu Karere ka Huye ubwo bari bagiye kwiga ariko bakajya gucukura amabuye y’agaciro bari kumwe n’abantu bakuru bikarangira  bagwiriwe n’ikirombe kubakuramo bikanga.

Meya Mutabazi yabwiye The New Times ko ubuyobozi bugiye kureba uko ikibazo cy’abana bajya mu buraya kimeze, hakarebwa imiryango baturukamo, ikibatera gukora ibyo bakora, bakaganirizwa, bagafashwa gusubira mu buzima bwiza.

Niba ari impamo, gihagurukirwe vuba- Depite Madina Ndangiza

Umwe mu Badepite witwa  Madina Ndangiza avuga ko niba iki kibazo cyavuzwe mu Karere ka Bugesera ari impamo, hakwiye guhita hatangizwa uburyo bwihuse bwo kugihagarika kandi hakarebwa niba nta handi biri.

Ati: “ Niba iki kibazo kimenyekanye ni ngombwa ko gihagurukirwa, ntihagire ukibona nk’aho ari ibintu bisanzwe.Ubuyobozi nibugire vuba na bwangu bukinjiremo.”

Depite Madina Ndangiza

Ndangiza avuga ko iki kibazo kidahagurukiwe, byaba ari ukwica ejo hazaza h’abana b’u Rwanda.

CLADHO isaba ko abakoresha abana uburaya bajya bakurikiranwa

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO agakurikirana n’uburenganziza bw’umwana by’umwihariko Evariste Murwanashyaka yabwiye Taarifa ko ikibazo kivugwa mu Bugesera gikwiriye kwitabwaho cyane.

Avuga ko hagomba gusuzumwa igitera ababyeyi kuhereza abana muri iyi migirire mibi kandi hagafatwa ingamba zo kumenya no gukurikirana abakoresha abo bana imibonano mpuzabitsina imburagihe.

Asaba ko ababyeyi gukora uko bashoboye bakabonera abana babo iby’ibanze bakeneye mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Evariste Murwanashyaka ukora muri CLADHO

Hagati aho umwe mu bagore bo mu Bugesera avuga ko ikindi kibazo gihari ari uko imiryango ibyara benshi.

Imibare ivuga ko impuzandengo y’abana bavuka ku muryango w’abanya Bugesera ari abana batandatu.

Andi makuru Taarifa yamenye ni uko hari bamwe mu bantu bakuru basuhukiye muri aka Karere kuhashakira imibereho bashobora kuba bagira uruhare mu gusambanya abana .

Kubera imirimo y’ubwubatsi, ubucukuzi bw’imicanga n’ibindi bikorwa by’iterambere, hari abantu baturutse hirya no hino mu Rwanda bagera muri kariya karere bakahashakira ubuzima.

Umugore umwe witwa Valentine yavuze ko abo bari mu bagira uruhare ‘mu gutera inda abana na ba Nyina.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version