Ubwato Bwa Israel Bwashimuswe N’Abashyigikiwe Na Iran

Fox News yanditse ko abarwanyi b’aba Houti barashe ku bwato bw’ingabo z’Amerika buri hafi ya Yemen. Ingabo z’Amerika zo zavuze ko ibiri gukorwa n’abo barwanyi ari gushaka kuyishyira mu ntambara kandi ngo ibyo byagombye guhagarara.

Ubwato bw’intambara bw’Amerika bwitwa The USS Mason bwaje muri iki kibazo ubwo bwitabazwaga n’abanya Israel nyuma y’uko kuri iki Cyumweru hari abarwanyi bwabo bwashimuswe n’aba Houtis.

Ubu bwato bwa Israel butwaye ikinyabutabire kitwa Phosphoric Acid bwitwa Central Park, bukaba bucungwa n’ikigo kitwa Zodiac Maritime.

Ubwato Central Park bw’abanya Israel

Bupakiye ikinyabutabire gikorwamo ifumbire, bukaba bwafatiwe hafi y’ikigobe cya Aden gituranye na Djibouti mu Burasirazuba, Somalia mu Majyepfo na Yemen mu Majyaruguru.

- Advertisement -

Ubwo Amerika yitabazwaga na Israel ngo ize iyifashe muri iki kibazo, abarwanyi b’aba Houti barashe missiles ebyiri kuri ubu bwato ariko ntizabugeraho zigwa muri metero nke imbere yabwo.

Ubutegetsi bw’Amerika bwavuze ko abo barwanyi bashatse bareka ibyo barimo.

Gen. Michael Erik Kurilla uyobora ingabo z’Amerika mu kitwa USCENTCOM (US Central Command) yavuze ko kurasa ku bwato bw’Amerika ari ukwikururira kabutindi.

Gen. Michael Erik Kurilla uyobora ingabo z’Amerika mu kitwa USCENTCOM

Yaboneyeho kuvuga ko Amerika n’abo ifatanyije nabo bazakora uko bashoboye amazi mpuzamahanga akarindwa ko yihinduka indiri ya ba rushimusi.

Aho iki kibazo gikomereye ni uko aba Houtis basanzwe bashyigikiwe na Iran kandi iki gihugu kikaba ari umwanzi w’ibihe byose wa Israel.

Ubwato Central Park ni ubw’ikigo cy’Abongereza kitwa Zodiac Maritime Ltd gicungwa n’umuryango w’abanya Israel witwa Ofer.

Ubu bwato bw’Amerika bwarashweho missiles ariko zirabuhusha

Bupakiye aside ingana na toni 19,998, iyi aside ikaba ikoreshwa kenshi mu gukora ifumbire.

Buri mo abantu 22 bakomoka mu Burusiya, muri Vietnam, mu Buhinde, muri Bulgarie, muri Georgie no mu birwa bya Philippines.

Aba Houti ni abarwanyi bakomoka muri Yemen ariko baterwa inkunga cyane na Iran.

Donald Trump yigeze kubashyira ku rutonde rw’imitwe ikora iterabwoba ku isi ariko Biden mu mwaka wa 2021 arubakuraho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version