Iyo kipe yo muri Libya yegukanye Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL2025) itsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 88-67.
Hari mu mukino wa nyuma wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki 14 Kamena 2025 muri SunBet Arena mu Mujyi Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Abantu benshi bari bawutegereje ngo barebe uko amakipe yahize ayandi muri Basktball atsindana.
Ikipe yo muri Libya yifuzaga kwegukana igikombe ku nshuro ya mbere yitabiriye naho iyo muri Angola ifite igikombe giheruka yashakaga kuba Ikipe ya mbere yegukanye iri rushanwa inshuro ebyiri zikurikirana.
Mu gutangira kwawo, uyu mukino wari wegeranye cyane mu manota, amakipe yombi atsindana bigaragara ko ntayemeraga gushyirwamo ikinyuranyo kinini.
Mu minota itatu ya nyuma Al Ahli yongereye ikinyuranyo binyuze mu gutsinda kw’abakinnyi bayo ba Fabian White Junior na Jean Jacques Boissy batsinda amanota atatu.
Agace ka mbere karangiye, Al Ahli Tripoli iyoboye n’amanota 27 Kuri 19 ya Petro de Luanda.
Yakomerejeho mu gace ka kabiri abarimo Jean Jacques Boissy, Jayden Admas na Caleb Agada batsinda amanota yatunye ikinyuranyo kigera mu manota 10 (35 -25).
Petro de Luanda yo yatsindaga amanota binyuze muri Aboubakar Gakou na Patrick Gardner wayitsindiye cyane.
Igice cya mbere cyarangiye Al Ahli Tripoli ikiri imbere n’amanota 43 kuri 38 ya Petro de Luanda.
Iyi kipe yakomeje kongera amanota mu gace ka gatatu abarimo Assem Marei, Mohammed Sadi na Fabian White Junior batsinda amanota menshi.
Petro de Luanda nayo yanyuzago igatsinda binyuze muri Rigoberto Mendoza na Childe Dundao.
Aka gace karangiye Al Ahli Tripoli yatsinze Petro de Luanda 66-54.
Yakomeje muri uwo mujyo mu gace ka nyuma abarimo Mohamed Sadi, Assem Marei batsinda cyane.
Mu minota ya nyuma, iyi kipe yatangiye gushimangira intsinzi no kugaragaza ko ikomeye, bituma Jaylan Adams atsinda menshi yongera ikinyuranyo kigera mu manota 21.
Umukino warangiye Al Ahli Tripoli yatsinze Petro de Luanda amanota 88-67 yegukana igikombe ku nshuro ya mbere yitabiriye iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya gatanu.
Umukinnyi mwiza w’irushanwa (MVP) yabaye Jean Jacques Boissy wa Al Ahli Tripoli.
Umunya Mali Aliou Diarra ukinira APR BBC yabaye umukinnyi wugariye neza.
Ikipe nziza y’irushanwa igizwe na Jean Jacques Boissy (Al Ahli), Jaylen Adams (Al Ahli), Majok Deng (Al Ittihad), Patrick Gardner (Petro de Luanda) na Aliou Diarra (APR).