Israel Na Iran Bikomeje Kwihimuranaho

Umukozi w'Urwego rwa Israel rw'ubutabazi ateruye umwana wahitanywe n'igisasu cyaturutse muri Iran.

Abaturage bane ba Israel baraye biyongereye kubo ibisasu bya Iran bimaze guhatana guhera kuri uyu wa Gatandatu ubwo iki gihugu cyatangiraga kwihorera ku gitero Israel yakigabyeho kikica abakomeye.

Hagati aho Israel nayo irigamba ko yishe umusirikare mukuru wayoboraga urwego rw’ubutasi bwa gisirikare bwa Iran witwa Gen Mohammed Kazemi.

Urwego rwa Israel rushinzwe ubutabazi mu Giheburayo bita Magen David Adom ruvuga ko hejuru y’abantu bane bahitanywe na biriya bisasu, hiyongeraho abandi barenga 130 bakomeretse barimo n’abakomeretse bikomeye.

Imijyi yibasiwe na missiles za Iran ni Tel Aviv na Haifa.

- Kwmamaza -

Kuwa Gatanu w’Icyumweru gishize nibwo indege z’intambara za Israel zagabye ibitero simusiga ku nganda za Iran zitunganya ubutare bwa Iranium bukoreshwa mu gukora ibisasu bya kirimbuzi.

Ibisasu byazo byahitanye abajenerali barimo n’umugaba mukuru w’ingabo zidasanzwe za Iran na bagenzi be benshi, bihitana kandi abahanga mu gukora ziriya ntwaro, bose bakaba bari bari mu nzu imwe.

Perezida wa Amerika Donald Trump yaraye abwiye NBC News ko ari we bwite wabujije Benyamini Netanyahu kwica Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayattolah Ali Khamenei.

Kugeza ubu Amerika ivuga itarinjira muri iyi ntambara mu buryo ubwo ari bwo bwose, gusa ikaburira uwo ari we wese uzahirahira akarasa ku nyungu zayo ko icyo gihe azaba asezeye ku isi.

Ku rukuta rwe kuri Truth Social, Trump yanditse ho ko aherutse kumara iminota 40 aganira na mugenzi we w’Uburusiya Vladmir Putin ngo azabe umuhuza hagati ya Teheran na Yeruzalemu, kandi hari uko babyemeranyijeho.

Nubwo ari uko bimeze, Israel yo ivuga ko ikibazo gihari atari guhosha intambara, ahubwo ari ukubuza Iran gukora intwaro za kirimbuzi.

Minisiteri y’ubuzima muri Iran ivuga ko abantu 224 bamaze kugwa mu bitero bya Israel mu gihe iki gihugu cyo kivuga ko kimaze gupfusha abarenga 30.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto