Al Jazeera Yaciwe Muri Israel 

Guverinoma ya Israel yanzuye yose ko Televiziyo yo muri Qatar yitwa Al Jazeera ifungwa kugeza igihe kitaratangazwa.

Inama ihagarika Al Jazeera yateraniye mu Nteko ishinga amategeko ya Israel hari taliki 01 , Gicurasi, yemeza ko iyo Televiziyo yo muri Qatar ifunga.

Abanya Israel bananzuye ko n’izindi Televiziyo zose zibangamiye umutekano zihagarika gukorera muri iki gihugu.

Kuri X Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu niwe witangarije ko bahagaritse iriya shene isanzwe ikorera muri Qatar.

- Advertisement -

Minisitiri ushinzwe itumanaho muri Guverinoma ya Israel witwa Shlomo Karhi avuga ko ibwiriza rya Minisitiri w’intebe wa Israel rihita rishyirwa mu bikorwa ako kanya.

Ikindi gikomeye ni uko n’ibikoresho by’iyi Televiziyo byahise bigwatirwa n’ubutegetsi bwa Israel.

Ibyo birimo caméras, microphones, ameza bakoreraho ibiganiro, mudasobwa na telefoni.

Umuyobozi wa Al Jazeera muri Israel no mu baturanyi bayo witwa Walid al-Omari yavuze ko ibiganiro byose byo mu Cyongereza n’Icyarabu byahagaritswe.

Israel ivuga ko abanyamakuru ba Al Jazeera baba bakorera mu kwaha kwa Hamas cyangwa ibihugu by’Abarabu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version