Grenade Zatewe Mu Murwa Mukuru W’Uburundi

Ahitwa Kamenge mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi hatewe grenade ikomeretsa abantu barindwi.

Zatewe ku tubari turi muri uyu mujyi kandi bibera hafi mu gihe kimwe.

Nyuma yabyo, Polisi y’Uburundi yahise itangira guhiga bukware abaziteye.

Imwe muri ziriya grenades yakomerekeje bikomeye abari Aho yaterewe.

- Advertisement -

Bajyanywe kwa muganga ngo bavurwe.

Nta bantu barigamba iki gitero n’ubuyobozi bw’Uburundi ntacyo burabitangazaho.

Mu minsi yatambutse hari ibitero byagabwe ku Burundi bihitana abantu benshi barimo n’abasivili.

Icyo gihe umutwe witwa Red Tabara wigambye ibyo bitero.

Ni umutwe usanzwe ukorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version