Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF-Rwanda, rivuga ko kugira ngo kugwingira bizacike mu Rwanda, bizafata igihe.
Impamvu ni uko iki ari ikibazo kiva ku muryango umwe kijya ku wundi iyo abagize uwo muryango babayeho nabi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, uhagarariye UNICEF mu Rwanda Lieke van de Wiel( akomoka mu Buholandi) yavuze ko n’ubwo hari miliyoni zirenga 10 z’amadolari y’Amerika zashowe mu kurirwanya, kugira ngo igwingira rizacike bizasaba kubakira imiryango ubushobozi kandi mu gihe kirekire.
Ni umurimo usaba ubufatanye bwa bose kuko -nk’uko uwo muyobozi abivuga- umugore ubayeho nabi muri iki gihe aba azatuma abana be babaho nabi haba mu gihe atwite, mu gihe cyo kubyara no konsa no kuzagaburira umwana no kumurinda indwara mu gihe kizaza.
Ati: “Kugira ngo igwingire rizacike, bizasaba ubufatanye bw’igihe kirekire kuko iki ari ikibazo kiva mu gisekuru kimwe kijya mu kindi. Ni umurimo usaba imbaraga za Leta, iz’ababyeyi, abikorera ku giti cyabo n’iz’abashoramari.”
Ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage bwiswe Rwanda Demographic and Health Survey 2025 buvuga ko igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda ubu riri kuri 27%.
Ibi bivuze ko hafi abana 27 kuri 100 bari munsi y’imyaka itanu bafite uburebure n’ibiro biri munsi y’ibibakwiriye ugereranyije n’imyaka yabo.
Uko bigaragara, hari intambwe igihugu gitera mu kugabanya ubukana bw’iki kibazo kuko igwingira hagati ya 2019 na 2020 ryari kuri 33% naho mu mwaka wa 2005 ryari kuri 51%.
Mu cyaro riri kuri 35% naho mu mijyi rikaba kuri 19% ahanini bitewe n’imibereho itandukanye y’abatuye aho hantu hombi.
Ibibazo by’abana biracyakomeye
Kugwingira ariko burya ni ingaruka z’ibintu byinshi birimo no gutana kw’abashakanye.
Iyo abagize imiryango babanye nabi, ababihomberaho kurusha abandi ni abana.
Abana benshi bahisemo guhunga iwabo bajya mu mihanda banga kurara ku nkeke no guhora babona ababyeyi babo barwana cyangwa babwirana nabi.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri CLADHO, Evariste Murwanashyaka avuga ko n’ubwo UNICEF ishimirwa uruhare yagize mu guteza imbere imibereho myiza y’abana, mu gihe kiri imbere ikwiye gukora ibishoboka abana bagacika mu muhanda.
Yabwiye Taarifa Rwanda ko rwose iki kibazo gihangayikishije.

Ati: “ UNICEF ishimirwa uruhare yagize mu kugabanya ibibazo by’abana ariko mu gihe kiri imbere izongere uruhare mu gukorana n’inzego mu kugabanya cyangwa gukuraho ibibazo by’abana birimo kuba ku muhanda. Turacyabona abana baba mu muhanda, turacyabona abana bagwingiye…ibyo byose bikwiye gucika.”
Incamake ya politiki yo kurwanya igwingira mu Rwanda
Mu Rwanda, kurwanya igwingira ry’abana bifatwa nk’inshingano ihuriweho n’inzego nyinshi, kuko ikibazo kidaterwa n’imirire mibi gusa.
Politiki y’igihugu ishyira hamwe ubuzima, imirire, ubuhinzi, amazi n’isuku, uburezi, imibereho myiza n’iterambere ry’umuryango mu bintu-iyo bititaweho- bikurira igwingira kandi byakwitabwaho bikarigabanya cyangwa bikarikumira.
Intego nyamukuru ya Leta iri muri NST2 2024–2029, ikaba kumanura igipimo cy’igwingira ku bana bari munsi y’imyaka 5, kikava kuri 33% kikagera munsi ya 15% mu 2029.
Imibare ya RDHS 2025 yerekanye ko ubu cyari kimaze kugera kuri 27%.
Muri politiki yo kurwanya igwingira, Leta ishyira imbere gushishikariza abagore batwite kwitabira serivisi zo kwa muganga hakiri kare, kugira imirire myiza no guhabwa inama ku mirire y’umwana.
Iminsi 1,000 ya mbere: kuva umwana agisamwa kugeza yujuje imyaka ibiri ni igihe cy’ingenzi cyane mu gukumira igwingira.
Muri icyo gihe konsa umwana biba ari ntagereranywa, kurya indyo yuzuye haba kuri we no kuri Nyina, inshuro umwana arya n’ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri bikitabwaho.
Abajyanama b’ubuzima bakurikirana uburebure n’imikurire y’abana, kugira ngo ikibazo cy’imirire mibi kimenyekane hakiri kare, gihagarikwe.
Mu rwego rwo kongerera abana imirire myiza, Leta yashyizeho gahunda y’irerero, gushishikariza ababyeyi Korora inkoko bagaba abana igi buri munsi no kubaha shisha kibondo.
Ibivugwa aha bigomba kugendana n’isuku n’isukura kuko iyo amazi akoreshejwe haba mu kunywa, guteka, kumeza no gusukura ibindi yanduye, ibyakozwe biba impfabusa.
Abana b’u Rwanda bashyiriweho kandi uburyo bwo kubakangura ubwenge bakiri bato, binyuze mu kubigishiriza mu bigo byihariye bita Early Childhood Development Centers (ECDs) kugira ngo abana babone imirire, ubuzima, uburezi n’uburere bibafasha gukura neza.
Icyakora, umusaruro w’ibi byose uzafata igihe ngo ugaragare mu buryo budasubirwaho.

