Amabwiriza Mashya Areba Abasura U Rwanda

Abantu bose bashaka gusura u Rwanda bahawe amabwiriza mashya bagomba gukurikiza mbere y’uko barugeramo.  Harimo ko bagomba kwisuzumisha COVID-19 kandi ibyemezo byerekana ko bayisuzumishije mu buryo bwihuse ntibizamerwa.

Aya mabwiriza yatanzwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere(RDB) hamwe n’igishinzwe ubuzima(RBC).

Abafite muri gahunda zabo gusura u Rwanda bagomba kwisuzumisha icyorezo COVID-19 mbere ho amasaha 72 kugira ngo bagere mu Rwanda, bagakoresha ibizamini  byimbitse, bipima amaraso mu kanwa kandi bagera ku kibuga cy’indege bakongera gupimwa.

Bagomba kuzajya bishyura $60  ni ukuvuga $50 yo kwipimisha COVID-19  n’andi $10 yo guhabwa izindi serivisi ku kibuga cy’indege.

- Advertisement -

Ikindi kandi ni uko abana bafite munsi y’imyaka itanu ntibazajya bapimwa kiriya cyorezo.

Abazasura u Rwanda kandi bagomba kuzabanza kuzuza inyandiko yerekana aho baturutse bakayoherereza inzego z’u Rwanda zibishinzwe kandi iyo nyandiko ikaba iriho icyemezo cy’uko bipimishije kiriya cyorezo.

Abagenzi bazaba bageze mu Rwanda ndetse n’abazahaca bagana mu bindi bice, bazongera bapimwe COVID-19, nyuma bajyanwe muri Hoteli zateganyijwe bahaterereze ibisubizo kandi bakahaba bakurikiza amabwiriza yose yategetswe n’inzego z’ubuzima mu Rwanda.

Izi ngamba zizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki 08, Gashyantare, 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version