Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amadolari Yemerewe Abarwanyi Baje Mu Mishyikirano I Nairobi Yateje Rwaserera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amadolari Yemerewe Abarwanyi Baje Mu Mishyikirano I Nairobi Yateje Rwaserera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 December 2022 11:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abarwanyi baje bahagarariye imwe mu mitwe ikomeye y’inyeshyamba irwanira muri Repubuika ya Demukarasi ya Congo mu biganiro bimaze Icyumweru bibera i Nairobi bavuga ko bahawe amafaranga make ugereranyije n’ayo bemerewe.

Abandi bo bavuga ko batazabona uko bataha aho baturutse kuko nta n’idolari na rimwe bahawe.

Kuri uyu wa  Mbere Taliki 05, Ukuboza, 2022 nibwo ibintu byagiye ahagaragara nyuma y’uko Kenyatta agejejweho raporo y’uko hari abatarabonye amafaranga bemerewe kandi mbere byari bisobanutse.

Amaze kubona ko ari uko bimeze, byabaye ngombwa ko asaba ko italiki biriya biganiro byagombaga kurangiriraho, ni ukuvuga kuri uyu wa Mbere taliki 05, Ukuboza, 2022, yimurwa bikaza kurangira kuri uyu wa Kabiri Taliki 06, Ukuboza, 2022.

Byari mu rwego rwo kugira ngo hegeranywe ariya mafaranga, buri wese ahabwe ayo yemerewe.

Yagize ati: “ Intego yanjye ni uko buri wese witabiriye iyi nama agomba gutahana ibyo yemerewe kandi ndabizeza ko ari ko bizagenda kuri uyu wa Kabiri. Abateguye iyi nama bagomba kumenya ko gushaka amahoro atari ikintu cyo gukina nacyo. Mugume hano kandi ndabizi neza ko bazabaha amafaranga yanyu, nibitaba ibyo nzasaba isi yose ko abateguye iki gikorwa batazongera na rimwe guhabwa amafaranga kuko badashobora gutegura ibintu ngo bice mu mucyo.”

Yasabye abari bamuteze amatwi ko bakwihangana bakazongera guhura nawe kuri uyu wa kabiri , saa yine, bagakemurira hamwe ibitaratungana hanyuma bagahabwa ibyabo bakitahira.

Kenyatta yavuze ko azi neza ko amadolari yo gufasha ziriya nyeshyamba ahari kuko ngo ari umwe mu bayatanze ngo akusanywe.

Bityo ngo ntawe ukwiye kuyaryamana aho ari ngo yibwire ko ari aye.

Uhuru amaze Icyumweru ahuza abahagarariye imitwe irwana na Guverinoma ya DRC ngo bagire icyo(ibyo) bemeranyaho byatuma Uburasirazuba bwa DRC bugira umutekano urambye.

Mbere bamwe muri aba barwanyi bavuze ko kugira ngo bemere gushyira intwaro hasi, ari uko Guverinoma ya DRC izabaha imbabazi rusange.

Guverinoma ya DRC yo ivuga ko gutanga imbabazi mu kivunge bidakwiye ahubwo hazarebwa buri mutwe w’inyeshyamba ukwawo.

 

TAGGED:DRCfeaturedImbabaziInyeshyambaKenyatta
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika Yaganiriye N’u Rwanda Ku Kibazo Cya M23 Na DRC
Next Article Ruhango: Indi Kamyo Ya Howo Yishe Umuntu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Na Senegal Duhuriye Ku Kwita Kuri Ejo Hazaza H’Urubyiruko- Kagame

Faye Yahuye Na Kagame Ku Munsi Wa Kabiri W’Uruzinduko Rwe Mu Rwanda

Rwanda: Uruganda Rutunganya Imiti Ivuye Mu Rumogi Rugiye Kuzura

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwanze Icyifuzo Cya Israel

Umurundi Kirikou Akili Ukunzwe Mu Rwanda Ni Muntu Ki?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Israel Na Hamas Ntibiri Buhagararirwe Mu Isinywa Rya Burundu Ry’Amahoro Ya Gaza

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yakiriye Mugenzi We Wa Senegal 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Andi makuruMu Rwanda

PM Nsengiyumva Asaba Abarangiza Kaminuza Kutazabera Igihugu Impfabusa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Hamas Yavuze Ko Abo Yabonye Bose Yabashyikirije Israel

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kenya: Batatu Mu Baje Gusezera Kuri Odinga Barasiwe Kuri Stade

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?