Amadovize Ava Mu Bukerarugendo Yiyongereyeho 171%- RDB

Raporo ngarukamwaka y’ikigo cy’igihugu cyiterambere, RDB, ivuga ko mu mwaka wa 2022/2023, amadovize u Rwanda rwakuye mu bukerarugendo yiyongereye ku gipimo cya 171.3%.

Mu mwaka wa 2021,  ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni $ 164 mu gihe  mu mwaka wa 2022 ubukerarugendo bwinjije miliyoni $445.

Iyi ni inyongera yishimirwa n’ubuyobozi bwa RDB kuko bigaragaza umuhati wa Leta y’u Rwanda mu kureshya ba mukerarugendo no kubaha serivisi zituma bishyura amafaranga menshi kandi bigakorwa mu gihe gito.

RDB muri raporo yayo, ivuga ko mu mwaka wa 2022,  abantu 109,800 basuye pariki z’u Rwanda, bishyura miliyoni $27 ni ukuvuga miliyari Frw 27 zisaga ho make.

- Advertisement -

Ubukerarugendo mu Rwanda kandi bushingiye no mu kwakira inama ngari, into n’inama nto cyane, ibyo bita MICE(Meetings, Incentives, Conferences and Events).

Mu mwaka wa 2022 u Rwanda rwakiriye izi nama mpuzamahaga 104 zirwinjiriza miliyoni $62.4.

Abantu 35,000 nibo bazitabiriye.

Ubukerarugendo bwo gusura ingagi nabwo bwazamuye amadovize bwari busanzwe bwinjiriza u Rwanda agera kuri miliyoni $113.

Ni inyongera ya 6% ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2019 icyorezo COVID-19 kitaraduka.

Muri rusange Pariki zose z’u Rwanda zinjije miliyoni $27 ikaba ari inyongera igaragara kuko mu mwaka wa 2021 zari zinjije miliyoni $8.1.

Raporo ya RDB ivuga ko imwe mu ngamba zafashije u Rwanda kuzamura umubare w’abarusura ari ukurwamamaza mu binyamakuru mpuzamahanga kandi bikomeye kurusha ibindi.

Ibyo ni the Telegraph, The Times, The Guardian, The Independent, Daily Mail, Forbes, CNN, Lonely Planet, The Point Guy, Insider Traveler, Travel Nature, Ron Reisen, Berliner Zeitung, Tierwelt, CBS, Derstandard.de, BBC Travel, Focus.de, Robb Report, Forbes, Life Magazine, GG Magazine, Thrillist, Travel +Leisure, Men’s Journal, Barrons, Conde Nast Traveler na Version Femina.

Rwakoranye kandi n’ibigo bikora amashusho ataka ubwiza bw’ibihugu birimo ikitwa Planeta Calleja cyo muri Espagne na Global Passport cyo muri Amerika.

Ahandi u Rwanda rwamamaje ibyo rukora ni mu kiganiro kitwa The Ellen Show cy’icyamamare Ellen DeGeneres.

Abavugira ku mbuga nkoranyambaga rikijyana( influencers) nabo bakoze umurimo ukomeye, bakaba barimo abo muri Amerika, mu Budage, mu Bufaransa, mu Bwongereza , muri Canada no muri Singapore.

Clare Akamanzi uyobora RDB avuga ko intego ya Guverinoma y’u Rwanda mu iterambere ari ugukomeza guha abarugana uburyo bwo gukora bisanzuye, bafite ibikorwa remezo bihagije bituma batanga umusaruro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version